Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa bifasha mu komora ibikomere

Abaturage bo mu karere ka Gisagara basabwa gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingura ikaboneka igashyingurwa mu cyubahiro, bifasha ababuze ababo kuruhuka no komora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi abaturage bo mu karere ka Gisagara babisabwe na Hon Depite Mbakeshimana Chantal icyarimwe na Perezida wa Ibuka mu karere ka Gisagara Mbonirema Jerome, ku wa 07 Mata 2023 ubwo muri aka karere hibukwaha ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi. Umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kabuye mu murenge wa Ndora.

Depite Mbakeshimana agira ati: “Iyo umuntu ashyinguye uwe cyangwa akamenya aho azajya amwibukira birafasha. Abafite amakuru y’aho imibiri iri bayatange ishyingurwe mu cyubahiro; hari n’igihe umuntu utarashyinguye uwe aba yibaza ko umuntu yaba akiriho, ariko iyo amushyinguye araruhuka, akajya amwibuka ariko iyo ataramushyingura byangiza imitekerereze ye”.

Perezida wa Ibuka Mbonirema agira ati: “Birababaje kuba dushyingura abantu babonetse kubera ko hagiye kubakwa ibikorwaremezo cyangwa ahantu hanyuze amazi. Turifuza ko twajya tuza kwibuka tutaje gushyingura. Abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa bayatange, hari abavuga ko byabagiraho ingaruka ariko n’iyo bahashyira akamenyetso byadufasha hakamenyekana n’ubwo bo ubwabo, abatanze amakuru, batamenyekana”.

Mukamunana Donathile watanze ubuhamya nk’umwe mu barokokeye ahahoze urwibutso rwa Kabuye, agaruka ku nzira y’umusaraba banyuzemo we n’abo barikumwe kugeza hishwe urw’agashinyaguro abo mu muryango we, k’ubwo amahirwe we arakarokoka. Afite icyizere cyo kubaho kandi hari aho ageze yiyubaka mu myaka 29 ishize.

Yagize ati: “Nyuma yo kurokoka nagerageje kwiyubaka mfatanyiye n’umufasha wanjye, ubu ndi umubyeyi w’abana batatu. Ndi umuhinzi, mbasha kubona ibitunga abana banjye; nabashije no kubabarira abampemukiye nubwo nta mbabazi bansabye!”

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, cyerekana amateka ya mbere, mu gihe cy’ubukoroni n’ubutegetsi bwakurikiye ubukoroni, ashimira ubuyobozi buriho ubu butavangura abaturage cyangwa ngo bukorere ubwoko cyangwa agace, ashimira abarokotse Jenoside uko bagerageje kwiyubaka no kubabarira babigirira ineza y’Igihugu.

Biteganyijwe ko ku wa 23 Mata 2023, ubwo ku rwibutso rwa Kabuye hazibukwa ubwicanyi bwahabereye, hazashyingurwa imibiri 83 izimurwa n’imibiri 9 yabonetse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gisagara.  Kuri ubu uru rwibutso rwa Kabuye rushyinguyemo abasaga 47,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abiciwe hano i Kabuye n’abakuwe mu bindi bice by’akarere ka Gisagara.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities