Ibi ni bimwe mu bagarutsweho na Minisitiri w’uburezi, Dr Papias Malimba Musafiri, ku munsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu wizihijwe ku wa 5 Ukwakira, mu karere ka Gasabo, aho yihanangirije abarimu gukora ibikorwa byo kwiteza imbere ariko ntibareka akazi nk’uko bamwe muri bamara kwiteza imbere ugasanga bahise bareka umwuga wo kwigisha, bakigira mu gushaka amafaranga mu bucuruzi.
Muri uyu munsi mukuru abarimu bagaragaje ko bishimiye uburyo Leta ikomeza kubafasha mu bikorwa bitandukanye byo kubateza imbere mu kazi kabo no mibereho yabo buri munsi, birimo nka gahunda ya Girinka mwarimu, kubashakira amacumbi ku bigo bakoraho, kubaha za mudasobwa bifashisha mu kazi no kubaha inguzanyo binyuze muri Umwalimu SACCO.
Nubwo ibi byose babikorerwa ariko baranengwa na Minisiteri y’uburezi ko hari abarimu bamwe bamara kubona amafaranga, cyane cyane abahabwa inguzanyo muri SACCO,bagahita bareka kwigisha bakajya mu bucuruzi.
Minisitiri w’uburezi Papias Malimba Musafiri yagize ati “ni byiza ko umwarimu yiteza imbere akagira imibereho myiza, ariko ntabwo bisobanuye ko umwarimu umaze kugira icyo ageraho ahita ava mu mwuga, nk’uko bamwe babikora ugasanga bigiriye mu bucuruzi, cyane cyane bamwe bahabwa inguzanyo muri SACCO, bagacuruza, babona bigenda bagahita bareka kwigisha.”
Uretse kuba hari bimwe by’iterambere abarimu bagenda bagezwaho na Leta, ngo hari n’ibindi bitarakemuka kandi bifuza ko byakorwa kugira ngo barusheho gukomeza gukora uyu mwuga neza, nkuko bisobanurwa n’umuyobozi wa Sendika y’abarimu SNER, Bwana Faustin Harerimana.
Yagize ati “Turashima ibyiza Leta idufasha kugeraho ariko kandi hari n’ibindi dukeneye byarushaho gufasha umwarimu. Kongererwa umushahara, guhabwa amahugurwa ahoraho mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi, guha umubyeyi ikiruhuko cy’ibyumweru 12 aho kuba ibyumweru 6, kuko umubyeyi asubira ku kazi atarakomera umugongo kandi asabwa guhagarara umwanya munini mu kazi.”
Ku bibazo n’ibyifuzo byose by’abarimu bari bitabiriye uyu munsi wa mwarimu, Minisitiri w’uburezi yavuze ko bizigwaho n’inzego zibishinzwe ibishoboka bigakemurwa ariko agira n’ibyo asaba abarimu bose muri rusange.
Yagize ati “Umwarimu agomba kuba umusemburo w’amahoro, kuba inyangamugayo, agomba kandi kwihugura cyane cyane mu rurimi rw’icyongereza, mu ikoranabuhanga kugira ngo bimufashe mu myigishirize, mu isuzumabumenyi, mu bushakashatsi no mu guhanga udushya bityo agaharanira uburezi bufite ireme.”
Muri gahunda abarimu bigisha mu mashuri ya Leta bishimira harimo guteza imbere umwarimu binyuze muri Umwarimu SACCO, guhemberwa ku gihe, guhabwa amacumbi ku bigo bakoraho, kugaburira abanyeshuri ku kigo na gahunda y’icyumba cy’umukobwa ku ishuri.
Passy

Abarimu bo mu karere ka Gasabo batanga ibitekerezo ku cyateza imbere imibereho yabo.

Abarimu bo mu karere ka Gasabo bitabiriye umunsi wabo.
