Umutubuzi w’Imbuto y’ibirayi Munyentwari Narcisse, wo mu Mudugudu wa Kintare, Akagari ka Gahurizo mu Murenge wa Kivu, mu karere ka Nyaruguru arishimira ko asigaye abona umusaruro ushimishije ndetse agasagurira na bagenzi be imbuto.
Munyentwari utubura imbuto y’ibirayi kuri hegitari hafi 2,5, avuga ko yatangiye gukora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu gihembwe cy’Ihinga cya 2019B ahereye kuri hegitari 1.
Ubu bumenyi ngo yabukuye aho yakoreraga umwuga w’ububaji mu cyahoze ari ISAR-Rubona, ngo yakundaga kureba uko ubutubuzi bw’imbuto bukorwa.
Nyuma yiyemeza guhindura umwuga, atangira gukora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi ku materasi yatunganyirijwe muri gahunda ya VUP.
Asobanura ko imbuto z’ibirayi yazikuraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi, RAB, ndetse no muri ADENYA.
Ati: “Ntangira guhinga, imbuto nazikuraga muri RAB no muri ADENYA. Agoronome w’Umurenge yajyaga amfasha, akaza kureba uko mbikora. Natangiye mpinga ibyo kurya ariko nyuma mbona mbikoze nk’umwuga hari icyazavamo.”
Mu mwaka wa 2020, Munyentwari agaragaza ko ari bwo yatangiye gushyiramo imbaraga, cyane.
Ati: “Natangiye ntubura imbuto zingana n’ibilo 600 nahawe na Leta, bimwe byaje kwera ibindi birapfa. Nakomeje guhinga none kugeza ubu nsigaye neza toni 1 na 200”.
Munyentwari avuga ko ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi bwatumye yagura ubuhinzi bwe, ashaka indi mirima kugira ngo ayitunganye neza. Muri iki gihembwe avuga ko ari bwo azatangira kubara inyungu neza igaragara.
Ati: “Mbere hari ahantu nari mfite narimbuzaga ibishyitsi byari bishaje, mpakora umurima byansabye imbaraga nyinshi. Muri iki gihembwe dusoje n’iki tugiye gutangira guhinga nitezemo inyungu igaragara.”
Imbuto, uyu muhinzi atubura avuga ko asagurira na bagenzi be. Ikilo kimwe cy’imbuto aba yafatiye amafaranga 600 gishobora kweraho ibiro by’ibirayi biri hagati ya 30 na 40. Iyo yabitubuye ngo umuturage amuhera ikilo kimwe ku mafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 400 na 500.
COVID-19 ntiyahungabanyije ubuhinzi bwe
Munyentwari avuga ko n’ubwo COVID-19 yagize ingaruka nyinshi mu nzego zitandukanye, kuri we ngo ntiyigeze ihungabanya ibyo akora. Gusa ngo yakoraga ubwo buhinzi yubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ati: “Inaha ni ku ishyamba, twagerageje uburyo twirinda COVID-19, ariko ntibyaduhagarikiye kuba twahinga. Ubuhinzi ntabwo bwigeze buhagarara kubera koronavirusi.”
Avuga ko kubera kumenya gukoresha amafumbire atandukanye, Nyaruguru hasigaye hera cyane ku buryo utamenya ko hahoranye ubusharire.
Uyu muhinzi ngo atubura imbuto y’ibirayi bya Kinigi, kuruza n’ibindi. Ubumenyi afite avuga ko agerageza kubusangiza abandi, nk’igihe asanze hari uhinga nabi amwereka uburyo yahingamo ndetse hari n’umurima yakoze w’icyitegererezo.
Ati: “Hari ahantu mfite natunganyije, iyo abaturage bahasuye, bakareba uko ubutubuzi bw’imbuto bukorwa birabafasha cyane.”
Abahinzi baragirwa inama yo kudapfusha ubusa ubutaka bafite
Uyu muhinzi akaba n’umutubuzi w’Imbuto avuga ko umuntu ufite ubutaka, aba afite igishoro. Agira inama abantu yo kwirinda kuburebera gusa ahubwo bakwiye kububyaza umusaruro.
Ati: “Hari abo usanga bavuga ngo aha ntihakwera, baba bibeshya. Nta butaka butera, iyo wamenye uko wabufata neza, ukabuhinga neza, ugashyiramo inyongeramusaruro burera. Nta butaka bubi bukibaho. Umuntu ufite ubutaka yirinde kubupfusha ubusa kuko harimo umusaruro”.
Munyentwari ahamya ko n’ubwo yiteze umusaruro ushimishije, ngo afite imbogamizi y’ ikigega gito ahunikamo. Bityo ngo yifuza kubona inyunganizi akajya abika umusaruro we neza ndetse akeneye no gufashwa kubona isoko.
UWIMANA DONATHA