Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Gutunganya igishanga cya Nyiramageni bizatwara amafaranga asaga Miliyari cumi n’esheshatu

Rukundo Eroge

Abaturage bo mu turere twa Gisagara na Nyanza barishimira ko igishanga bahingamo cyatangiye gutunganywa, bikazatuma umusaruro wiyongera kuko kugihingamo kidatunganyije byabagoraga cyane, bitewe n’umucanga wirundagamo bikagabanya ubuso bubyazwa umusaruro.

Ibi aba abaturage babitangaje ku wa 18 Nzeri 2024 ubwo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba hatangirizwaga ku mugaragaro ibikorwa byo gutunganya igishanga cya Nyirabageni.

Butera Viateur umuhinzi ufite imirima muri icyo gishanga, avuga ko bahuraga n’ibibazo by’umwuzure watumaga umuceri urengerwa ariko kugitunganya bigeye gutuma umusaruro wiyongera.

Agira ati “Duhinga muri iki gishanga turi abahinzi benshi. Iyo imvura yagwaga yangizaga ibyo twabaga twarahinze ariko ubwo kigiye gutunganywa bizadufasha, kuko amafaranga twashoragamo ntitwayabonaga.”

Mazimapaka Anastase na we ni umhinzi, avuga ko bahuraga n’ikibazo cyo kurumbya kandi bakoze ariko ubu bagiye kujya barya.

Agira ati “Mudushimirire Kagame, ubu tugiye kurya, twahingaga tukarumbya kubera isuri yarengeraga ibihingwa. Gutunganya iki gishanga bizadufasha umusaruro wacu wiyongere n’ahari harirunze umucanga tuhahinge.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, avuga ko gahunda yo gutunganya ibishanga mu ntara ikomeje kugira ngo umusaruro abaturage bakura mu buhinzi wiyongere.

Agira ati “Imusozi iwacu ni hato ku buryo tugomba gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ibishanga. Usibye iki gishanga cya Nyiramageni hari n’ibndi bishanga bigiye gutunganywa n’umushinga CDAT ku bufatanye na RAB, harimo ibishanga byo mu karere ka Ruhango, Nyanza na Gisagara. Harimo ibizatangira muri uyu mwaka, hari ibiri mu nyigo ariko n’ibishanga dushaka ko mu myaka itanu bizaba bitunganyije.”

Igishanga cya Nyiramageni gikora ku mirenge ya Mamba na Gikonko yo mu karere ka Gisagara n’Umurenge wa Ntyazo ho mu karere ka Nyanza. Kugitunganga byitezweho kongera igihe cyahingwagamo (season) kigahingwa inshuro eshatu kivuye kuri imwe. Biteganyijwe ko hazatunganywa ubuso bwa hegitari 600 mu gishanga no ku nkengero zacyo, bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 16. Hazahingwamo umuceri na ho mu nkengero hakazahingwa ibigori, soya, ibishyimbo n’imboga. Abaturage bagihingamo bagera ku 1268.

Guverineri Kayitesi Alice atangiza imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyiramageni

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities