Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Urugaga rw’Abikorera PSF, barateganya gushyiraho komite ihuza impande zombi, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bwakoreshwa mu kugabanya umubare w’abafite ubukene bukabije, ku buryo wazagera munsi ya 1% bitarenze mu 2024.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo mu mwaka wa 2022, hafashwe umwanzuro ujyanye no kureba uburyo intego igihugu gifite yo kugabanya ikigero cy’ubukene bukabije bukagera munsi ya 1% bitarenze umwaka wa 2024 binyuze muri gahunda y’igihugu y’uburyo abaturage b’amikoro make bivana mu bukene mu buryo burambye.
Mu biganiro biherutse guhuza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abagize Urugaga rw’Abikorera, gahunda yo gushyigikira abikorera b’amikoro make yagarutsweho muri ibi biganiro.
Ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu bw’isi, intambara ishyamiranyije Uburusiya na Ukrain ndetse n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere byagize ingaruka ku bukungu bw’isi muri rusange.
Gusa, Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari FMI, Kristalina Georgieva, asanga ubukungu bw’u Rwanda bwarihagazeho.
“FMI n’u Rwanda bakoranye kenshi byumwihariko mu bihe byari bikomeye by’igihe cy’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’intambara yo muri Ukraine. Twafashije u Rwanda kandi nshimishijwe nuko u Rwanda rurimo kwitwara neza tugereranyije na Afurika kuko duteganya ko iterambere ry’ubukungu rizazamuka ku kigero cya 6.2% uyu mwaka, na 7.5% umwaka utaha.
Ibi kandi akaba ari munsi ho 1.7% y’ibyateganywaga mbere y’icyorezo. Biri hejuru cyane y’ikigereranyo mpuzandengo cya Afurika yose. U Rwanda rufite umusingi w’iterambere rirambye rishingiye ku ishoramari mu burezi ndetse n’ishoramari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga no kugendera ku mategeko.”
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Madame Rolande Pryce, avuga ko abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka biganjemo n’abagore hari ubufasha bagenewe binyuze mu masezerano iyi banki yasinyanye n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.
“Navuga ko Banki y’Isi yiyemeje gukomeza guteza imbere ubufatanye mu karere n’ubucuruzi mpuzamahanga muri rusange. By’umwihariko mu Rwanda dushingiye ku kamaro ko kongera ubutajegajega bw’ubukungu bw’iki gihugu tuburinda ibibazo biterwa n’ubukungu bw’isi, duteza imbere izamuka ry’ubukungu tugabanya ubukene.
Murabizi ko inshingano za Banki y’Isi ari ukugabanya ubukene bukabije no gusaranganya iterambere ndetse no kuzamura ikigero cy’imyinjirize ikiri hasi y’abagera kuri 40% by’abaturage. Hari gahunda zinyuranye zafashwe zigamije kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga, ubucuruzi bwo mu karere by’umwihariko mu Rwanda.
Amasezerano aherutse gushyirwaho umukono y’ikigega cy’umushinga wo mukarere k’ibiyaga bigari wa Miliyoni 26 z’amadorari ya Amerika azafasha ubucuruzi bwambukiranya imipaka hazamurwa ubushobozi mu bucuruzi hagabanywa ikiguzi cy’ubucuruzi kibangamiye abacuruzi biganjemo abacuruzi bato b’ababagore bafite aho bacururiza ku mipaka.”
Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishingiye ku bushakashatsi bwa Gatanu ku buzima n’imibereho y’ingo igaragaza ko ingo 24.5% ziri mu bukene.
Inkuru dukesha RBA