Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Guverinoma yafashe mu mugongo imiryango yaburiye abayo mu mpanuka yahitanye abantu 20

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 20 abandi barenga 30 bagakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri, tariki 11 Gashyantare 2025, bikomotse kuri bisi yari itwaye abagenzi 52 mu muhanda Kigali-Rubavu, aho yageze mu Murenge wa Rusiga, Akarere Rulindo, igata umuhanda ikabinduka ku musozi, ikagera mu kabande.

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Guverinoma itanga ubufasha ku miryango y’ababuze ababo n’abakomerekeye muri iyi mpanuka. Guverinoma yibukije abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza byo mu muhanda.

Itangazo ryakomeje riti “Tuributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.”

Polisi y’Igihugu ivuga ko iyi mpanuka y’imodoka ya Sosiyete ya International Express yarenze umuhanda ikamanuka mu manga muri metero zigera muri 800 uvuye ku muhanda munini wa Kaburimbo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities