Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 20 abandi barenga 30 bagakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri, tariki 11 Gashyantare 2025, bikomotse kuri bisi yari itwaye abagenzi 52 mu muhanda Kigali-Rubavu, aho yageze mu Murenge wa Rusiga, Akarere Rulindo, igata umuhanda ikabinduka ku musozi, ikagera mu kabande.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Guverinoma itanga ubufasha ku miryango y’ababuze ababo n’abakomerekeye muri iyi mpanuka. Guverinoma yibukije abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza byo mu muhanda.
Itangazo ryakomeje riti “Tuributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.”
Polisi y’Igihugu ivuga ko iyi mpanuka y’imodoka ya Sosiyete ya International Express yarenze umuhanda ikamanuka mu manga muri metero zigera muri 800 uvuye ku muhanda munini wa Kaburimbo.
