Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Guverinoma yakuyeho umusoro nyongeragaciro kuri Kawunga n’umuceri

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, ikuyeho umusoro nyongeragaciro kuri Kawunga (ifu y’ibigori) n’umuceri.

Ivuga ko hashingiwe kuri raporo y’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu, byagaragaye ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa mu buryo bukabije bagamije kubona inyungu nyinshi.

MINICOM itangaza ko nyuma y’isesengura ku mpamvu zituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku isoko n’ibiganiro yagiranye n’inzego za Leta n’izabikorera, umusoro kunyongera-gaciro (VAT/TVA) ku ifu y’ibigori n’umuceri utagomba gucibwa, bityo hakaba hagiyeho ibiciro ntarengwa ku ifu y’ibigori n’umuceri havuyemo umusoro kunyongera-gaciro.

MINICOM yatangaje ko igiciro cy’ibigori bihunguye kitagomba kurenza amafaranga 500 Frw, ikiro cya kawunga kuri 800Frw, ku kiciro cy’umuceri w’intete ngufi (Kigori) ni amafaranga 820 Frw, ikiro cy’umuceri w’intete ndende ni 850 Frw, ikiro cy’umuceri wa Basmati ni 1455 Frw.

Abacuruzi baganiriye n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, bavuga ko iri gabanya ry’ibiciro ryagombye guhabwa igihe, bakabanza kumara mu bubiko bwabo ibyo bari bararanguye, kuko bitagenze bityo bahita binjira mu gihombo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama The author of this words “Book” is Dr. Gamariel Mbonimana who was born in Kamonyi District in 1980. He is married and awarded...

Amakuru

Written by Malliavin NZAMURAMBAHO Rwanda, a small landlocked nation in East Africa, has emerged as a beacon of environmental innovation and political resolve in...

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Amakuru

Panorama Amateka y’u Rwanda, iyo ageze kuri paji y’Ubukoloni, atangira gusharira dore ko bitarangiriye mu kurukoloniza gusa kuko byageze no ku rwego rwo gucamo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities