Ni ku wa 15 Nyakanga 2024, ku biro by’itora ku Ishuri ribanza rya Kimironko II. Ni saa tatu n’iminota 58, abantu n’urujya n’uruza kuri site bajya cyangwa se bava gutora. Imodoka nziza y’ijipe y’umukara irinjiye, irimo Umukandida uhatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Habineza Frank, na Madamu we ndetse n’ubarinze.
Abantu batanze inzira imodoka igeze mu kigo, Habimeza na Madamu we Kabarira Edith, barasohotse bahuye n’abanyamakuru benshi baba abakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga, barikumwe n’abakorera ku mirongo ya Youtube.

Umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora abahaye ikaze, Madamu wa Habineza Frank ari imbere, bageze imbere y’icyumba cy’itora bagomba gutoreramo ariko abanyamakuru ni uruvuganzoka.
Abakorera kuri YouTube ntibihanganiye gukomeza guhamagara Dr. Habineza Frank, bati “Kandida Perezida, mumeze neza?” ariko iyi mvugo isa no kwamamaza, Komisiyo y’igihugu y’amatora n’ibindi byose bijyanye no kwamamaza yari yaraye ibihagaritse.
Abanyamakuru binjiye mbere, hafi ya bose bageze mu cyumba cy’itora – Madame Haboneza na we arinjiye ajya gufata urupapuro rw’itora. Dr Habineza na we arinjiye, agiye gufata urupapuro rw’itora, ariko abashinzwe amatora bakomeje guhangana n’umubyigano w’abafata amashusho n’amafoto.

Habineza n’umugore we barangije gutora barasohotse ariko gutambuka ntibyoroshye kubera abafata amashusho. Abanyamakuru bitakumye bateka ibyuma byabo biteguye kuvugana na Habineza, ariko abo kuri YouTube ntibatuma atambuka. Biranze ahagaze mu nzira batangira kumubariza aho.
Agira ati “Ndashimira Abanyarwanda batwakiriye neza hirya no hino mu gihugu, mwarabibonye ko baje kumva imigabo n’imigambi yacu. Bavuye mu nzu zabo, amaduka yabo, baza kutwakira ku mihanda n’ahandi.
Byagaragaye ko Abanyarwanda bamaze gutera intambwe muri Demokarasi, batwakiriye neza, hari abaduhaye impano… mbese bitandukanye no mu 2017. Ikindi ni uko Komisiyo y’igihugu y’amatora na yo yabigizemo uruhare, ubona ko ibintu byateguwe neza kurusha ubushize.”
Asoza agira ati “Niteguye kwakira ibiri buve mu matora kuko nk’umudemokarate niteguye gutsinda cyangwa gutsindwa ariko mfite icyizere cyo gutsinda. Porosedire yose yagenze neza ndizera ko n’ubundi bigenda neza.”

Ni hafi 10:20, Ikiganiro n’abanyamakuru kirahumuje, ishuti za Habineza ziramusuhuza baganiriye akanya gato, we na Madamu we ndetse n’ubacungiye umutekano basubiye mu modoka basohotse kuri Site y’itora.
Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije –DGPR, atangaza ko afite icyizere cyo gutsinda aya matora kingana na 55%, kuko ibiva mu matora bizera ko biraba ari byiza.
Rene Anthere
