Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Habonetse imiti mishya igiye kunganira Coartem mu kuvura indwara ya Malaria

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa mbere, tariki ya 6 Mutarama 2025 Dr. Aimable Mbituyumuremyi uyobora Ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye imiti rugiye kwifashisha mu kunganira Coartem mu kuvura Malaria yongeye gukaza umurindi.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku miterere y’indwara ya Malaria ikomeje kwiyongera mu Rwanda n’ingamba zashyizweho mu guhangana na yo, ko uturere twabonetsemo Malaria twiganjemo ahantu hari ibishanga by’umuceri, ahacukurirwa amabuye y’agaciro, aho barobera n’ahandi.

Dr. Mbituyumuremyi agira ati “Twifuza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bushingiye ku rugo ku rundi. Inzitiramibu irinda imiryango ariko ntirinda abagiye hanze y’urugo.”

Iki kiganiro kandi cyarimo Abajyanama b’ubuzima, dore ko bafite uruhare runini mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Abacyitabiriye ni Beatrice Magnifique na Ayingoma Jean Pierre.

Beatrice Magnifique, agaragaza ko hakeneye kongerwa imbaraga mu gukangurira abaturage kwirinda Malaria.

Agira ati “Twe nk’abajyanama b’ubuzima gahunda dufite ni kwa kugenda urugo ku rundi, aho abaturage bateraniye mu nama tubakangurira kwirinda.”

Ayingoma Jean Pierre agaragaza ko bakora ubuvugizi bashingiye ku mibare y’uko Malaria ihagaze.

Agira ati “Dukumira dushingiye ku mibare, mu kuganira n’abaturage na ba bakangurambaga b’urungano habaho kwegera porogaramu ishinzwe Malaria tukababwira.”

Abanyarwanda basabwe no gutekereza gukoresha imiti yo kwisiga mu gihe bari aho badashobora kwifashisha inzitiramibu.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi akomeza asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya Malaria. Agira ati “Buri munyarwanda akwiye kugira uruhare kuko agacupa k’umuti wo kwisiga gashobora kugura amafaranga Magana atanu. Hari imiti ikorerwa mu Rwanda n’indi iva hanze.”

Akomeza avuga ko hari ingamba zafashwe mu kongera imiti ya Malaria yabaye mike kugira ngo bahangane n’iyo ndwara.

Agira ati “Hari ingamba ziri gushyirwamo mu kuzana imiti ihagije n’indi yunganira Coartem kuko isa n’iyatangiye gucika intege hamwe na hamwe.”

Iyo miti ibiri ihangana na Malariya harimo uwitwa Dihydroartemisinin-piperaquine (DHAP) na Artesunate-pyronaridine (ASPY).

Gutanga iyo miti ni imwe mu ngamba zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu kuvura Malariya ikomeje kwiyongera ndetse no kugira ubudahangarwa ku miti isinzwe iyivura.

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye guhugura abaganga ku mikoreshereze y’umuti mushya ndetse n’abaforomo bari kongererwa ubumenyi kugira ngo uwo muti batangire kuwukoresha.

Malaria yiyongereye kubera imibu isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere y’uko bajya mu nzu, ahantu hororokera imibu harimo aho bubaka, aho baretse amazi, mu bimene by’amacupa n’ibicuma n’ahandi hashobora kureka amazi bigatuma imibu ihatera amagi hanyuma mu minsi mike igatera uburwayi.

Abaturarwanda bagirwa inama yo kwivuza hakiri kare kuko indwara ya Malaria ivurwa igakira, ariko kandi bakazirikana n’ingamba zisanzwe zihari zirimo kurara mu nzitiramibu kandi iteye umuti, gutema ibihuru, gufunga amadirishya izuba rirenze no kwirinda ibintu byose bishobora kuba indiri y’imibu. 

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities