Abapolisi b’u Rwanda ijana na mirongo ine bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haïti buzwi nka United Nations Mission for Justice Support in Haïti (MINUJUSTH), ku itariki 3 Nyakanga 2018, bambitswe imidari mu rwego rwo kubashimira kuba buzuza neza inshingano zabo.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, igikorwa cyo kwambika imidari aba bapolisi bagize Umutwe wa munani w’Abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (Rwandan Formed Police Unit 8), bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga, cyabereye ku Cyicaro cyabo; ahitwa Jeremie.
Mu byo abambitswe imidari bakoze, kandi bakomeje gukora harimo guhosha imyigaragambyo (igihe ibaye), kurinda ibikorwa bikomeye n’ibikorwaremezo, kurinda no guherekeza Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu kazi, no gutabara abari mu kaga. Bakora kandi ibindi bikorwa byiyongera ku nshingano zabo z’ibanze zo kubungabunga umutekano nk’uko inshingano zabo zibiteganya.
Abafashe ijambo muri uwo muhango bibanze ku ruhare rw’Abapolisi b’u Rwanda mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu; ndetse n’ibikorwa byabo bigamije iterambere ryacyo n’abagituye mu myaka umunani u Rwanda rutangiye kohereza Abapolisi muri iki gihugu.
Mu mwaka wa 2010 ni ho rwahohereje umutwe wa mbere w’Abapolisi (RWAFPU 1) ubwo iki gihugu cyahuraga n’Ibiza birimo Umutingito ukomeye, Umuyaga ukaze n’Inyuzure byahitanye abasaga ibihumbi ijana, bivana mu byabo abarenga Miliyoni eshatu, bikomeretsa abatari bake; byangiza, ndetse bisenya ibikorwaremezo n’ibikorwa byinshi by’iterambere; binasiga iheruheru benshi.
Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yari Commissioner of Police (CP) Brig. Gen Georges-Pierre Monchotte. Witabiriwe kandi n’Abayobozi mu nzego zitandukanye muri iki gihugu.
Mu ijambo rye, CP Monchotte yagize ati “Twahuriye aha uyu munsi kugira ngo tubashimire ku mugaragaro kuba mwuzuza inshingano zanyu neza nk’uko Amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye abiteganya. Mbashimiye mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye, mu izina rya MINUJUSTH; ndetse no mu izina ryanjye bwite.”
Yagize kandi ati,”Imidari mwambitswe ni igihamya ko mukora kinyamwuga. Mukomeze kurangwa n’imikorere izira amakemwa. Ibi bibahesha ishema ubwanyu; bikanahesha ishema Igihugu cyanyu (U Rwanda); ariko na none bihesha ishema Umuryango w’Abibumbye.”
Ibindi CP Monchotte yashimiye Abapolisi b’u Rwanda harimo kuba bakora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abatuye aho bakorera. Muri byo atanga urugero rwo kwifatanya na bo mu bikorwa by’imiganda rusange aho basibura imihanda yangijwe n’ibiza, gutema ibihugu byegereye amazu mu rwego rwo kurwanya Malaria, kubavura, gufatanya na bo gusana amazu y’imiryango itishoboye, kurihira abana bayikomokamo amafaranga y’ishuri no kubagurira ibikoresho by’ishuri n’ibindi byangombwa nkenerwa nk’impuzankano.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikomeza ibitangaza, umuhango wo kwambika aba bapolisi imidari y’ishimwe wahuriranye n’igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inzu bubakiye umwe mu miryango itishoboye utuye muri aka gace ka Jeremie.
Ibyubatse iyi nzu y’umwe mu miryango yasenyewe n’inkubi y’Umuyaga ukaze wayogoje iki gihugu mu mwaka wa 2016, byavuye mu nkunga yatanzwe n’uyu mutwe w’Abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU8).
Umuryango wubakiwe inzu washimye uyu mutwe w’Abapolisi b’u Rwanda ku bw’iki gikorwa. Umukuru wawo (Amazina ye yagizwe ibanga) yagize ati,”Akantu twabagamo kari kaduteye impungenge kuko kashoboraga kugurukanwa n’umuyaga isaha iyo ari yo yose; kandi usibye n’ibyo kari kabi . Iyi nzu nziza mutwubakiye tubijeje ko tuzayifata neza kuko ari urwibutso njye n’Umuryango wanjye tuzahora tubibukiraho.”
Mu byishimo byinshi yagize kandi ati “Ubu koko twongeye kugira inzu! Mu izina ry’Umuryango wanjye ndabashimiye mbivanye ku mutima kuba muzirikana abatishoboye nkatwe. Sinabura kandi gushima Ubuyobozi bw’Igihugu cyanyu n’ubwa Polisi y’u Rwanda kubera ko mpamya ntashidikanya ko ari bwo bubatoza uyu muco w’ubugiraneza.”
Panorama
