Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kijeje abaturage bo mukarere ka Gicumbi mu murenge wa Bukure ko bagiye gukora uko bashoboye kugira ngo habeho uburyo bworoshye bwo kurwanya no kuvura Malariya batiriwe bajya kwa muganga. Ibyo bizajya n’abajyanama b’ubuzima.
Ibi byagarutsweho ubwo hizihinzwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya Malariya mu birori byabereye mu karere ka Gicumbi. Ni umunsi wasanze abanyarwarwa barateye imbere mu guhangana n’indwara ya Malariya.
Gusa nubwo u Rwanda rwakoze uko rushoboye kose ngo ruhashye iy’indwara, hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Bukure bavuga ko batarasobanukirwa bihagije n’uruhare rwabo mu kwirinda no kurwanya Malariya, kuko hari abagifata inzitiramibu bakazubakisha inzu z’amatungo.
Uwambajimana Alphonsina, umuturage wo mu murenge wa Bukure, agira ati “Hari abatumva abajyanama b’ubuzima kubera imyumvire, aho usanga birara ntibite ku ngamba zo kurwanya no gukumira Malariya, ntibite no ku byo bababwira; bagafata inzitiramibu baduha bakazubakisha inzu z’inkoko. Banabasabaga gukuraho ibihuru bikikije ingo zabo ntibabyumve. Birasaba ko na bo bahinduka, kugira ngo tubashe kuyirwanya neza.”

Habimana Boniface na we utuye mu murenge wa Bukure, agira ati “Turasaba ubukangurambaga mbwimbitse, ku buryo n’abatarabimenya twegeranye babimenya. Birasaba abajyanama b’ubuzima kuba hafi yabo bakabigisha, kugira ngo na bo bakangukire kurwanya Malariya kuko iratuzahaza cyane.”
Hakizimana Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe kurwanya Imibu mu Ishami rishinzwe kurwanya Malariya ryo muri RBC, avuga ko abaturage badakwiye kwirara ahubwo bakomeza mu guhangana na Malariya.
Avuga ko kwirara yumva bidashoboka, kuko guhera mu 2012 kugeza 2016, Malariya yarazamutse iva ku 200,000 igera hafi miliyoni eshanu, hakaba hari amasomo igihugu cyakuyemo.”
Akomeza avuga ko mu rwego rwo guhangana n’umubu utera Malariya hashyizwe imbaraga mu gukwirakwiza amavuta yo kwisiga yica umubu kandi abaturage bazajya bayasanga ku bajyanama b’ubuzima.
Agira ati “Mu bushakashatsi, twasanze ko imibu itangiye kuzajya irumanira hanze. Mbere yarumaniraga mu nzu, niyo mpamvu twashyizeho gahunda yo gutera imiti mu nzu no gutanga inzitiramibu ariko ntibihagije, kuko n’uri hanze uramurya. Ayo mavuta ni ukuyisiga. Azahabwa abajyanama b’ubuzima aho kugira ngo ugende ugiye kwivuza, uzajya ugenda ugiye kwirinda.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, asaba abaturage kurushaho gukomera ku ngamba zo kurushaho kwirinda Malariya batirara, kandi ko ntawe ukwiriye kurembera mu rugo kuko leta yakoze ibishoboka byose ngo umuturage abone ubuvuzi hafi.
Agira ati “Nk’uko tumaze gusobanukirwa uburyo Malariya yororoka kandi tunafite n’ubushobozi bwo kuburizamo kororoka kw’amagi y’imibu iyitera bihereye iwacu, buri wese agira uruhare mu gusiba ibidendezi by’amazi ndetse tukanatema ibyatsi n’ibihuru; ibyo byose ni uruhare rwa buri wese, ariko na none nihagira ugira ibyago byo gufatwa na Malariya azihutire kwegera umujyanama w’ubuzima, kuko nta muntu ukwiriye kurembera mu rugo cyangwa kujya kwivuza magendu.”

Guhera mu 2016 kugera mu mpera z’umwaka wa 2022, Malariya yaragabanyutse ku buryo yagiye munsi y’abarwayi miliyoni. Abishwe na Malariya, bavuye kuri 663 ku buryo umwaka bagera kuri 71 mu mwaka wa 2022. Intumbero y’igihugu ni uko abahitanwa na Malariya bagera kuri 0.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) igaragaza ko ku isi buri mwaka Malariya ihitana abarenga ibihumbi 400 ku mwaka, mu gihe imfu nyinshi z’abazira Malariya ziganje muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahari, aho abarenga ibihumbi 260 biganjemo abana bapfa buri mwaka bazira iyo ndwara.
Akarere ka Gicumbi kaza ku mwanya wa kabiri mu kugaragaramo Malariya nyinshi, cyane cyane mu Mirenge ibiri ikora ku kiyaga cya Muhazi, ariyo uwa Bukure na Giti.
Imibare igaragaza ko u Rwanda rwagiye rushyira imbaraga mu kurwanya Malariya bigatuma abayirwara bagabanuka, bakava kuri miliyoni 4.8 mu 2017 bakagera kuri miliyoni 1.8 mu 2020.
Abarwaye Malariya y’igikatu mu 2016 bari 18,000 na bo baragabanutse bagera ku 3000 mu 2020. Imibare y’abahitanwa na Malariya yavuye ku bantu 700 mu 2016 igera ku 148 mu 2020.
Munezero Jeanne d’Arc
