Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ijambo ry'Ibanze

Hakenewe abarimu b’amateka barimbura ingengabitekerezo ya Jenoside

Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa Ibuka. (Photo/Courtesy)

Mu kiganiro cye, mu ijoro ryo kwibuka ku wa 7 Mata 2017, Perezida wa Ibuka Prof Dusigingizemungu Jean Pierre, yasabye Perezida wa Repubulika ko hashyirwaho gahunda yo kwigisha abarimu b’amateka, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, bizafasha kurwanya mu rubyiruko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugenda igaragara.

Mu minsi ibanziriza icyumweru cy’icyunamo hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara ibikorwa byihishemo ingengabitekerezo ya Jenoside nko gutema inka z’abacitse ku icumu, ihohotera rimwe na rimwe riva urupfu, imvugo zikomeretsa n’ibindi byagiye byigaragaza ibindi bigatangwamo ubuhamya mu biganiro byo mu cyunamo.

Mu mashuri na ho usanga havugwa ingengabitekerezo ya Jenoside. Iyo usesenguye si ihahwa ku ishuri, ahubwo ni iyo abo bana bakura iwabo, ikunze kuvugwa ko ari ingengabitekerezo yo ku ishyiga.

Nk’uko byagarutswe na Prof Dusingizemungu, hakwiye gutegurwa neza abarimu bagahabwa amahugurwa ahagije kugira ngo bazigishe amateka ya Jenoside, kandi bagahabwa imfashanyigisho zihagije ndetse hagategurwa n’ingendoshuri ku nzibutso.

Ibi bizafasha urubyiruko gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bibafashe gushungura inyandiko zikwirakwiza zihakana kandi zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hashimwa Minisiteri y’uburezi kuri gahunda yayo yo kwigisha amateka y’igihugu arimo n’aya Jenoside ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubuzima bw’igihugu, niyo mpamvu ayo mateka akwiye kwigishwa n’abarimu bateguwe neza, kuko abenshi bayabayemo ndetse akabagiraho ingaruka ku buryo butandukanye.

Uburyo Abanyarwanda babaye muri ayo mateka, bishobora kuba ingaruka y’uko bamwe mu barimu batinya gutanga ibisubizo biboneye ku banyeshuri, tutirengagije ko ibisubizo umwarimu atanga ku munyeshuri aba abwira igihugu cy’eho hazaza.

Igihe kirageze ngo ibiruhuko by’abanyeshuri abarimu bigisha amateka bazabihabwemo amasomo yimbitse ku mateka y’u Rwanda n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko, abana b’u Rwanda baragwe amateka azira ingengabitekerezo ya Jenoside, barusheho kubaka ubunyarwanda.

Reba Ikiganiro cya Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, mu ijoro ryo kwibuka ku wa 7 Mata 2017, muri Sitade Amahoro.

Speech Ibuka Kwibua 23 2017

Rwanyange Rene Anthere

 

1 Comment

1 Comment

  1. Lisuba

    April 10, 2017 at 12:24

    Igitekerezo ni cyiza cyaneeeeee.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities