Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Hakenewe uruhare rwa buri Munyarwanda mu gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge

Mu kiganiro n’itangazamakuru, abafatanyabikorwa mu kurwanya ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango ‘Purpose Rwanda’, bagaragaje uruhare Abanyarwanda basabwa mu kurwanya ingaruka ziterwa no kubatwa n’ibiyobyabwenge, mu bukangurambaga bw’imyaka 5 bwatangijwe, guhera muri uyu mwaka wa 2022 kuzagera mu 2027.

Muri iki kiganiro, buri wese yasabwe kugira uruhare, mu kwita ku bagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge no kubafasha kubireka, bihereye hasi mu muryango.

Rugamba Patrick ni umwe mu bahoze bakoresha ibiyobyabwenge, uvuga ko uyu Muryango wamufashije kubireka, ubu na we akaba afasha abandi babaswe.

Yagize ati “Nanywaga amatabi anyuranye, nkabihisha Mama cyane kuko nigaga ntaha mu rugo, ariko byaje kugera igihe umubiri ubura imbaraga aza kubimenya. Nararyamaga nkasinzira nkahezwayo, ku buryo nasibye gukora ikizamini cya Leta, nasinziriye nk’uko. Umubyeyi wanjye byaramubabazaga, ku buryo ntacyo atari gukora ngo yongere kumbona ndi muzima. Nshima ‘Purpose Rwanda’ bamfashe bakanyitaho, nanjye ubu nkaba mfasha abandi babaswe, bakabasha buhoro buhoro kureka ibiyobyabwenge.”

Umubyeyi w’uyu musore, Yankurije, avuga ko habaye kurwana urugamba nk’umwana 1 w’umuhungu yabyaye, yabonaga mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku myaka micye.

Ati “Umwana wanjye yatangiye kunywa ibiyobyabwenge yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, nza kubimenya ageze mu wa 3, ndababara, kuko najyaga mbyumvana abaturanyi simbyemere, kugeza aho mbyiboneye mu cyumba cye no ku ishuri bakaza kumpamagara. Gusa ubu ni umwana twicara tukajya inama, ndashima Imana cyane na ‘Purpose Rwanda’ yadufashije akabireka.”

Yankurije akomeza avuga ko ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, zari zugarije umuhungu we, kuko yamwibaga amafaranga ngo abashe kubigura, ariko ubu akaba yishimira ko anayamubitsa.

Judith Katabarwa, umunyamabanga w’Umuryango ‘Purpose Rwanda’, yasabye Abanyarwanda gufata iya mbere mu gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge, kubizibukira no guhangana n’ingaruka, bagakora ibikorwa bibateza imbere.

Yagize ati “Guhera ku mwana muto, ku rubyiruko, ku bakuru, ku basaza, twese dufite uruhare, dufite impamvu twaremwe. Iterambere ry’iki Gihugu cyangwa iry’u Rwanda, rigizwe cyane cyane n’impano zacu, Imana yaturemanye.”

Avuga kandi ko bari gukora ubuvugizi, mu ntego bihaye yo gukiza abantu ibihumbi 30 babaswe n’ibiyobyabwenge, barushaho gufatanya kubaka iterambere ry’Igihugu.

Ati “Mu mwaka wa 5 ‘Purpose Rwanda’ itangiye, ibigikenewe ni byinshi kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ingo hagati ya 7-10 muri Kigali, zigaragaramo ababaswe n’ibiyobyabwenge. Ibi bibarwa mu ngeri zitandukanye, hari ukubatwa n’ubusambanyi, inzoga, amatabi anyuranye, n’ibindi bituma abantu bava ku murongo, bakabaho batagira intego cyangwa n’iyo bari bafite itagerwaho. Ibyo ni byo tugira ngo turwanye, tujya mu rugo ku rundi; rero dukeneye ibintu byinshi ngo tubagereho, dukeneye uruhare rwa buri muturage mu wo Rwanda.”

Yongeraho ko ari uburyo bwiza bwo kubafasha, bakabasha guhangana n’ingaruka zirimo agahinda gakabije, kuba imburamukoro, uburwayi butandukanye ndetse n’imfu; Igihugu kikagira icyizere mu mbaraga zabo ,n’ejo hazaza heza,

Ubukangurambaga

Hashyizweho gahunda y’ubukangurambaga, bushishishikariza buri Munyarwanda kugira uruhare, mu gukiza uwabaswe n’ibiyobyabwenge; nk’uko Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango ‘Purpose Rwanda’, Agaba Bruno, yabitangaje.

Agaba Bruno, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango ‘Purpose Rwanda’

Yagize ati “Turi hano kugira ngo twubake u Rwanda rufite intego, rutarangwamo ibiyobyabwenge, no kugorora ababaswe na byo. Abaretse ibiyobyabwenge bigizwemo uruhare na ‘Purpose Rwanda’ bangana na 1000, ubu na bo bafatanya n’uyu Muryango kwigisha bagenzi babo, ndetse biratanga umusaruro ugaragara.”

Agaba yongeraho ko ari ubukangurambaga bahisemo gukora, kuko ngo byagaragaye ko benshi mu babaswe n’ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bagakora ibikorwa bigira ingaruka ku muryango mugari; zirimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n’ibindi.

Ni nyuma yo kubona ko umubare w’ababaswe n’ibiyobyabwenge, urushaho kwiyongera mu Banyarwanda, ku buryo hakenewe ubushobozi mu kurushaho kubafasha, ‘Purpose Rwanda’ ngo bateganya kujya bafasha byibura abantu 5000 buri mwaka.

Inkunga ya buri wese ishobora kunyuzwa ku rubuga rwa ‘Purpose Rwanda’: https://purposerwanda.org , aho umuntu abona ahagenewe gutambutsaho ubufasha, mu bushobozi bwe ngo afashe uyu Muryango kugera ku ntego yo gukiza, gufasha no kuvana mu biyobyabwenge abangana n’ibihumbi 30, mu myaka itanu.

Hakenewe nibura amafaranga ibihumbi 120, kuri buri muntu wabaswe n’ibiyobyabwenge; mu bukangurambaga bw’imyaka 5, hakazafashwa abangana n’ibihumbi 30.

Abantu 612 bafashwa na ‘Purpose Rwanda’ kugeza ubu, ababaswe n’inzoga ni 30%, ab’ibiyobyabwenge ni 8%, ababaswe n’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge ni 49% muri bo; hamaze gukira kandi abangana na 201, bari barabaswe bitandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Purpose Rwanda’ muri Mutarama 2021, bwagaragaje ko nibura muri Kigali, ingo 10 ziba zifite umuntu 1 wabaswe n’ibiyobyabwenge. Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco mu Rwanda_NRS, cyo gitangaza ko abantu 38,894 bamaze kunyura mu Bigo gikuriye, abagera ku 2,589 bakaba bakigororwa; ari na ho hatekerejwe ku rugendo rw’ubukangurambaga bw’imyaka 5, rwitezweho gukiza urubyiruko ibihumbi 30 rwabaswe n’ibiyobyabwenge.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities