Bamwe mu baganga n’imiryango itegamiye kuri leta yifuza ko hakwiye gutegurwa inyigisho ziri mu mvugo zakorohera ababyeyi, bakwifashisha mu kwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.
Ubwo buryo bukwiye gutandukanywa n’ubusanzwe bukoreshwa cyane cyane nko mu mashuri, kuko hari ababyeyi bavuga ko bigoye kubukoresha igihe baganira n’abana mu rugo.
Basanga ibi ari kimwe mu byafash ababyeyi kuganiriza abana na bimwe batinyaga kuvuga bitwaje umuco kubibabwira, kuko iyi imvugo ikwiye kuba ifite amagambo aboneye kandi yorohereje kuri buri wese.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuriyemo ibihugu bya Afurika, byose byasinye amasezerano ya Afurika ku burenganzira bw’umugore. Intego nkuru yabahuje ni ukureberahamwe aho ibihugu bya Afurika byashyize umukono ku masezerano ya Maputo (Maputo Protocol) aho bigeze bishyira mu bikorwa.
Dr. John Mugande, Umuganga w’ababyeyi mu bitaro bya Nyarugenge, avuga ko leta ikwiye gushakira ababyeyi inyigisho ziri mu mvugo ziborohereza kwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Asaba kandi ababyeyi guhindura imyumvire, bakumva ko kuba umukobwa yaboneza urunyaro nta kibazo kirimo, kuko ari bumwe mu buryo bwamufasha kwirinda gutwara inda atateganyije kandi ntagaruka bwamugiraho, mu gihe agiye gushaka agakenera kubyara.
Agira ati “Njyewe nk’umuganga mbona hakabayeho inyigisho n’imvugo zakorohereza ababyeyi gukoresha mu gihe bigisha abana ubuzima bw’imyororokere n’uko bakwirinda kwishora mu busambanyi bakiri bato, kuko ibyigishwa mu mashuri ntabwo bihagije; n’ababyeyi bagomba kubigiramo uruhare mu gufasha abana babo, cyane ko ari na bo abana bizera cyane.”
Akomeza agira ati “hari ubwo tujya tugira ikibazo cy’abana b’abakobwa bajya batwara inda batateguye, kuko baba batarigishijwe uburyo bwabafasha kuzirinda, bagahita bumva ko ubuzima bwabo bwarangiye bagahitamo no kwiyahura, kandi hari amategeko yamurengera.
Ikindi ni uko abana tugomba kubabwiza ukuri kose, ntihagire icyo tubahisha. Nk’ubu hari serivisi yo kuringaniza urubyaro kandi zitangirwa ubuntu kandi hari uburyo bwinshi butandukanye buri wese ahitamo ubumubereye kandi n’ugize ikibazo turamuhindurira. Hari ubugira imisemburo n’ubutagira imisemburo bwose bwakurinda gusama ku kigero cyo hejuru. Icyo tuba dushaka ni ukurinda abagore n’abakobwa kuba babyara inda batateganyije.”

Me Umulisa Vestine akaba n’umuyobozi wungirijwe w’ikigo cy’uburengenzira bwa muntu (GLIHD), avuga ko bashimira u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera kuko rwamaze gukuraho reservation art14.
Agira ati “Turimo turizihiriza amasezerano ya Afurika ku burenganzira bw’umugore n’umwana, uburyo ashyirwa mu bikorwa mura Afurika, by’umwihariko u Rwanda. Ku gihugu cyacu aya masezerano Nyafurika ku burenganzira bw’umugore n’umwana, afite ingingo mirongo itatu n’ebyiri, muri zo izo ngingo harimo izivuga ku burenganzira bw’umwana n’umugore. U Rwanda rwateye intabwe ishimishije kuri izo ngingo zose.”
Yishimira ko Amabwiriza ya Minisiteri ibifite mu nshingano yasohotse mu 2018 yashingiye ku buvugizi bwakozwe mu 2015, kugira ngo umwana w’umukobwa abone uburenganzira ku buzima bw’imyororokere. Avuga ko impungenge yasigaye ariko uko umwana w’umukobwa yemerewe gukuramo inda ariko agombye kunyura ku muganga mukuru.
Ati “Murabizi ko amavuriro yacu amenshi ni ay’abakirisitu n’abihaye Imana. Izo serivisi zo gukuramo inda ntabwo bazitanga. Iyo ni imbogamizi, indi ni uko usanga ibitaro birikure y’abakeneye iyo serivisi, nyamara bishyizwe kmu bigo nderabuzima byafasha kuko usanga ari byo byegereye abaturage. Ni yo mpamvu dusaba leta y’u Rwanda ko yakorohereza abana n’abangavu bakeneye iyo serivisi.”
Akomeza agira ati “Ariko ubundi kuki batanga uburenganzira bwo kuba umwana yakuramo inda kurusha kuba yafashwa kuboneza urubyaro? Nijya gukuramo inda ndajyayo njyenyine. Nk’umwana uri munsi y’imyaka cumi n’umunani ninjya gusaba serivisi zo kuboneza urubyaro, itegeko riransaba guherekezwa n’umubyeyi. Iyo ni imbogamizi kuri twebwe, kuko dushaka gufasha umwana w’umukobwa; tumukurireho inzitizi yo kugira ipfunwe ku byo agiye gukora, ariko dufatanya mu kubafasha kwirinda inda zitateganyijwe.”

Me Vestina avuga ko iyi serivise iramutse ishyizwe mu maboko y’ibigo nderabuzima n’abaforomo bagahabwa ubwo burenganzira, kuri twebwe uko biri tubona bihagije.
Agira ati “ikibazo gikomeye gihari ni uko usanga abana b’abakobwa nta n’amakuru afatika ahagije baba bafite ku buzima bw’imyororokere. Hari n’ubwo usanga na bamwe bayatanga nabi kubera inyungu zabo, bikaviramo abo bakobwa kwishora bikabaviramo ingaruka. Niyo mpamvu twifuza ko buri wese yabigira ibye, tugahaguruka twese tukareba aho twanyuza ayo makuru yizewe kandi ahagije, kuko kutayagira nibyo byongera ko abana b’abakobwa bakomeza guterwa inda za hato na hato ndetse n’imibare igakomeza kwiyongera aho kugira ngo igabanuke.
Tugomba gufatanya tugatanga amakuru kugira ngo tugabanye inda zitateguwe ndetse n’umubare w’abazikuramo, bizafasha umwana w’umukobwa kwiga neza afite umutekano ndetse anakure neza.”









Munezero Jeanne d’Arc
