Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi kiratangaza ko hakiri imbogamizi zituma amazi yo mu nda y’isi atabyazwa umusaruro.
Izo imbogamizi zirimo kuba bimwe mu bikorwa bya muntu, ibikoresho by’ikoranabuhanga byo gusuzuma aho ayo mazi aherereye bikiri bike n’ibindi.
Iki kigo kivuga ko kubera ko aya mazi ari meza kandi akaba afite akamaro, kirimo gukora inyigo ku buryo ahari amazi hose hamenyekana akabyazwa umusaruro.

Remy Norbert Duhuze ushinzwe ubwiza n’ubwinshi bw’amazi muri iki kigo avuga ko“imwe mu mbogamizi aya mazi akunze guhura na yo ni ukwanduzwa kubera ko ibikorwa bya muntu byanduza ariya mazi yo hejuru y’ubutaka, uko agenda amanuka yinjira mu butaka na yo akaba yakwanduza ayo asanzwemo. Noneho igihe turi kuyapompa tukaba twazana amazi adasa neza.”
Mu zindi mbogamizi bahura na zo, agaragaza ko harimo “kuyageraho no kuyazamura, ahanini bisaba ubumenyi, ibikoresho ndetse rimwe na rimwe hagakenerwa ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo tumenye aho ari n’ingano yayo. Usanga hari aho tutamenya ko ahari, cyangwa se niba anahari tutazi uko angana.”
Duhuze ashimangira ko amazi yo munsi y’ubutaka ari yo meza kurusha ayo hejuru yabwo, bityo yose akwiye kubungwabungwa.
Yagize ati “Icya mbere amazi yo munsi y’ubutaka usanga ku bwiza aruta ayo hejuru y’ubutaka. Ubu muri iyi minsi ni naho twibanze, turimo gukora inyigo ku ntara y’Iburasirazuba ndetse n’amayaga.”
Impamvu bahisemo utu duce twombi, avuga ko ari uko abahatuye bakunda kugira ibibazo byo kubura amazi.
Ati: “Tuyabonye no kuyakoresha byafasha abaturage kuko murabizi ko bakenera kuhira kurusha ibindi bice. Navuga ko rero ubu tutarabona imibare yuzuye ivuga ngo aha niba ari menshi. Ariko ku nyigo twatangiye, cyane cyane Iburasirazuba bigaragaza ko amazi ahari, akagenda arutanwa.”
Iki kigo gisaba abaturage kwitwararika bakareka kumena imyanda no kumena amazi yanduye aho babonye hose kuko amanuka mu butaka mu gihe ahuye n’aya mazi yo munsi y’ubutaka akayanduza.
MUNEZERO JEANNE D’ARC
