Mu nzego bwite za Leta hakozwe amavugurwa y’umurimo, ku buryo tariki ya 01 Ukwakira 2020 abakozi ba Leta bazatangira gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe nshya z’imirimo. Ibi byatumye bamwe mu bakozi batangira kwibaza byinshi ku hazaza habo mu binyanye n’akazi, kuko hazongera gutangwa ibizamini.
Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iri mu gikorwa cyo kuvugurura inzego za Leta, igikorwa kizasiga imwe mu myanya y’imirimo ikuweho, hagashyirwaho indi, bamwe mu bakozi ba Leta bari baza niba bazaguma mu kazi cyangwa niba bazagatakaza.
Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Muhumuza Iddy wakoreraga iyari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, ati “Ukuntu duhangayitse ni uko dushobora gutakaza akazi. Icya kabiri ni uko contract dufite twibaza niba ibyo bigo bizahuzwa natwe bazadushyiramo biraduhangayikishije. Ku bakozi ba Leta benshi bazabura imirimo, ikindi ku bandi bakozi bahinduriwe imirimo uburyo buzakoreshwa ntiturabumenya. Mwarabibonye mu nyandiko iyo myanya rero kuyijyamo bizateza ikibazo.”
Sindambiwe Olivier wari umukozi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yizeye ko abazabura akazi, Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo izabafasha. Ati “Mu by’ukuri ntabwo twatinya kuvuga ko dufite impungenge zitandukanye kuko iyo habayeho ivugururwa nk’iri habaho abakozi bamwe na bamwe batakaza imirimo ariko icyizere kigihari ni uko itegeko rivuga ko iyo umukozi atakaje umurimo asubizwa urwego rushinzwe abakozi ba Leta bakamufasha kubona akandi kazi, iyo igihe cyagenwe n’itegeko kigeze atarabona akandi kazi asubira mu bizamini.”
Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Africain Biraboneye, avuga ko bandikiye MIFOTRA bayisaba ko hari ibyo igomba gushingiraho muri iri vugururwa nko kubahiriza amategeko y’umurimo, guhugura abazatakaza akazi bagahabwa igishoro cyo guhanga imirimo.
Yagize ati “Icyo twasaba niba bashobora kuzabura umurimo, ni uko byakorwa kare imibare ikagaragara, bagahabwa n’igihe kimeze nk’integuza, umuntu ntazatungurwe ngo bamubwire ngo sohoka va mu kigo cyangwa ejo ntuzaze ngo lisiti yasohotse. Bikwiye gukorwa kuri buri kigo ibyashingiweho bikagaragazwa, abasigaye bakagaragazwa, n’abagiye bagashakirwa akazi ahandi birumvikana bari mu gihirahiro.”
Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA, Comfort Mbabazi, avuga ko umukozi wari ufite umwanya utigeze uhinduka azajya awugumamo hamaze kurebwa niba mu mihigo y’imyaka 2 ishize afite hejuru y’amanota 70.
Mu gihe uzagaragara ko ari munsi y’ayo manota azafashwa mu zindi gahunda zo kwihangira imirimo ndetse ahabwe n’ibyo umukozi wa Leta agenerwa mu gihe yasezerewe.
Ati “Muri iri vugurura hari imyanya yavuyeho ariko hari n’indi myinshi yashyizweho kubera ibigo byavutse, nanababwira ko kuva mu kwa karindwi umwaka ushize ibigo byabaye bihagaritse gushyira abakozi mu myanya. Hazaba hari imyanya abakozi bashyirwamo bijyanye n’ubushobozi ibisabwa ku mwanya w’umurimo ubyujuje akawushyirwamo na bake baba bavuye muri iyo myanya hari gahunda ziri kuganirwaho bitewe n’icyiciro barimo ibyo bashobora na gahunda zabaherekeza zibaviramo imirimo. Ubu gahunda iriho turi mu myiteguro yo kubishyira mu bikorwa ariko bizatangira taliki ya mbere Ukwakira.”
Nubwo uyu muyobozi atangaza ibi, bamwe mu bakozi ba Leta bavuga ko bamaze kubwirwa ko imyanya barimo yahinduye amazina, bityo kugira ngo bayigumemo n’ubwo baba buzuje ibisabwa na bo bazapiganwa kimwe n’abandi bazaba bashaka kuyijyamo.
Kugeza ubu imibare yo mu kwezi kwa 7 uyu mwaka igaragaza ko abakozi ba Leta ari 119.167. Ibigo 6 bya leta ni byo bimaze guhurizwa hamwe. Kugeza ubu Minisiteri ifite umurimo mu nshingano ntigaragaza umubare w’abakozi bashobora kubura umurimo bitewe n’imbonera hamwe nshya icyakora ishimangira ko iyi gahunda igamije kurushaho gutuma abakozi ba Leta batanga umusaruro no gukoresha neza ingengo y’imari.
Rwanyange Rene Anthere