Panorama
Urwego ngenzuramikorere (RURA), ku wa 20 Kanama 2024 rwashyize hanze itangazo rikubiyemo amabwiriza ajyanye no guhangana n’abiba bitwikiriye ikoranabuhanga. Mu kurwanya ubwo bujura hari abantu bazajya bafungirwa Simukadi burundu.
Ingingo ya kabiri y’iryo tangazo igira iti “Simukadi izajya igaragara mu bikorwa by’ubujura, cyangwa mu bindi byaha, izajya ivanwa ku murongo hamwe n’izindi Simukadi zose zibaruye ku ndangamuntu ya nyira yo.”
Iri tangazo RURA irishyize ahagarara nyuma y’uko hari abantu benshi bahamagarwa babwirwa ko hari ibigo by’itunamaho bishaka kugura aho bashyira iminara y’itumanaho, abandi bakabwirwa ko bibeshye bakohererezwa amafaranga, urangaye bakamwiba n’ibindi byinshi. Hari kandi n’abakora amakosa bakiba amafaranga yabayobeyeho, abandi bakabeshya aba agents bakabambura.
Ikintu gikomeye kiri muri iri tangazo RURA yasohoye, ni ibyaha bindi bishobora gufungisha Simukadi. Ibi byaha ntibigeze bagaragaza ibyo ari byo kuko batanigeze bavuga ko byaba bifitaye isano n’ubujura.
Abakora isesengura baganiriye na Panorama, bavuga ko RURA idakwiye kujya ifata icyemezo cyo gufunga Simukadi y’umuntu bamushinja ibikorwa by’ubujura bitemejwe n’urwego rubifitiye ububasha. Atari ibyo RURA yaba yihaye ububasha butari ubwayo.
“RURA ikwiye kujya ikorana n’Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Inkiko, hanyuma gufunga Simukadi bigashingira ku cyemezo cy’urukiko. Bitagenze bityo RURA yihaye ububasha butari mu nshingano zayo kuko atari urukiko. Icyakora nk’Urwego rugenzura imikorere y’imirimo ifitiye igihugu akamaro, haramutse hari Simukadi ikekwaho gukoreshwa mu bujura, hagombye kubaho guhagarikwa kw’igihe gito, igihe urukiko rutafata umwanzuro na bwo inzira z’ubutabera zarangiye zose.”
Ku bijyanye n’ibindi byaha RURA ivuga ko bishobora gufungisha Simukandi, bavuga ko na byo byagombye kugaragazwa kuko hari abashobora kubigira urwitwazo bagahohotera abandi babafungira Simukadi.
“Ibi byaha na byo bikwiye gusobanuka kandi bikaba bikurikije amategeko hari n’ingingo zibihana. Umuntu utahamwe n’icyaha kandi bitari no mu mwanzuro w’urukiko ntakwiye gufungirwa Simukadi. Ibindi byaha bivugwa muri ir tangazo bikwiye kugaragazwa, ntibijwe mu bushishozi bw’ubutabera ahubwo bishingire ku mategeko.”
RURA iributsa abantu bose kugenzura imikoreshereze ya Simukadi zabo no kwibaruzaho izitabaruye ku ndangamuntu zabo. Umuntu ubwe ashobora kugenzura Simukadi zimubaruyeho akoresheje *125#, agakurikiza amabwiriza.
Ivuga kandi ko ugize ikibazo ashobra guhamagara ku 100 cyangwa akitabaza ikigo abereye umufatabuguzi kimwegereye.