Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Hari ibihingwa u Rwanda rutifuza kongera gutumiza mu mahanga

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa 9 Nzeri 2024 ubwo yagezaga Gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu, ku bagize inteko ishinga Amategeko imitwe yombi.

Rukundo Eroge

Ibihingwa birimo ibishyimbo, ibirayi n’ibigori biri mu byo u Rwanda rutifuza kongera gutumiza mu mahanga mu myaka itanu iri imbere nk’uko byari bisanzwe, byanashoboka iyi ntego ikaba yagerwaho mbere, hagendewe ku ngamba zashyizweho zo kongera umusaruro wa byo imbere mu gihugu.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ku wa 09 Nzeri 2024 ubwo yayezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (2024-2029) yo kwihutisha iterambere, –NST2.

Dr. Ngirente agira ati “Intego z’ingenzi ni Kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50% twihaza mu biribwa cyane cyane mu bihingwa by’ingenzi byatoranyijwe ndetse ibyo byazatuma dusagurira amasoko yo hanze y’u Rwanda; Kwihaza ku bikomoka ku matungo, kongera umubare w’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Kubungabunga ubwiza bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo ibyo twasaruye bitangirika mu gihe cy’itunganywa ryabyo, Kongera ingano y’ifumbire mvaruganda n’izindi nyongera musaruro ku kigero cyo hejuru no gukomeza gahunda twagezeho yo kwihaza mu gutubura imbuto zihingwa mu gihugu, icyo tugamije ni ukudasubira inyuma.”

Ku bihingwa bitazongera gutumizwa mu mahanga, Minisitiri w’Intebe agira ati “Kugira ngo tuzagere kuri izi ntego, hazongerwa umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi byatoranyijwe; ibyo twavuga ni ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, ingano n’ibitoki. Turateganya ko tuzihaza mu biribwa nk’ibigori, ibirayi n’ibishyimbo ku buryo tutazakenera kubitumiza mu mahanga, iyo ni intego dufite ndetse itazategereza 2029 mu myaka itanu iri imbere, ahubwo twifuza kuyigeraho vuba hasoboka.”

Biteganyijwe ko muri iyi myaka itanu iri imbere uku kwiyongera k’umusaruro guteganyijwe kuzagerwaho hifashishijwe kongera ingano y’ifumbire mvaruganda mu gihugu, kuyigereza ku gihe ku bahinzi, kongera ingano y’ifumbire ikoreshwa ikava ku biro 70 kuri hegitari ikagera kuri 90.6, ndetse no kujyanisha ifumbire n’ubutaka bwa buri karere gahingwa hongerwa ibyanya byihariye bikorerwamo ubihinzi bwa kijyambere.

Uyu musaruro kandi uzazamurwa no kongera ubuso bw’ubutaka bwuhingwa bukava kuri hegitari 71,000 bukagera kuri hegitari 130,000 no kongera ubuso bw’ubutaka buriho amaterasi y’indinganire bukava kuri hegitari 142, 000 bukagera ku160,000; hanongerwa ubufatanye n’abaturage ku materasi yikora azagezwa ahantu hose hakenewe mu gihugu kugira ngo hirindwe isuri, abaturage beze neza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities