U Rwanda rurashimirwa bidasubirwaho uburyo rufata imfungwa n’abagororwa, bishingiye ku kugabanya ubucucike mu magereza, bimwe mu bihugu bikaba byifuza ko bishoboka byagura umwanya usaguka bigafungiramo imfungwa zabyo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017, ubwo i Kigali Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi yatangizaga ku mugaragaro Inama ya Kane y’Ihuriro Nyafurika ry’Inzego z’imfungwa n’abagororwa (ACSA: African Correctional Services Association); iyo nama ikazamara iminsi itanu.
CGP Dr Johnson Byabashaija, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa muri Uganda akaba ari na we uyobora ACSA, yashimye u Rwanda aho rugeze rugabanya ubucucike mu magereza ku buryo bibaye bishoboka yasaba igihugu cye kikagura umwanya mu Rwanda, ashima kandi uburyo u Rwanda rwita ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa.
CGP Byabashaija agira ati “Kugeza ubu mu Rwanda niho honyine usanga hari umwanya usaguka udafungiyemo abantu. 5% ni umwanya munini cyane kuko ahandi mu karere usanga abantu babyigana. Bibaye bishoboka twe uyu mwanya twawugura tugashyiramo abacu…”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, CGP George Rwigamba, yatangarije Panorama ko kugira ngo habe hari ubucucike buke mu magereza ari uko hiyongereye ibikorwaremezo.
CGP Rwigamba agira ati “Twongereye ibikorwaremezo kuko hari amagereza mashya yubatswe kandi manini. Ibyo byagabanyije ubucucike cyane.”
Ku birebana n’uko hari ibihugu byifuza kugura umwanya w’imfungwa mu Rwanda, CGP Rwigamba atangaza ko ibyo ari ikintu kigomba kubanza kwigwa ariko kandi ko nta gitangaza kirimo kuko n’ubusanzwe hari abanyamahanga bafungiye mu magereza yo mu Rwanda.
CGP Dr Johnson Bashaija ashima kandi uburyo u Rwanda rwita ku mfungwa n’abagororwa haba mu mibereho cyane cyane mu kwivuza, imirire n’ubundi buzima busanzwe.
CGP George Rwigamba atangaza ko imfungwa n’abagororwa na bo ari abanyarwanda nk’abandi bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, ababyeyi bagahabwa batwitse n’abonsa bagahabwa indyo yuzuye kandi abana babo bakitabwaho.
Akomeza atangaza ko Gereza zicumbikiye abagore –Ngoma, Muhanga na Nyamagabe bitabwaho by’umwihariko kimwe n’ibigo ngororamuco bicumbikiye abana.
CGP George Rwigamba, yavuze ko iyi nama iteraniye mu Rwanda izafasha ibihugu byibumbuye muri ACSA gutegura ejo hazaza mu rwego rwo guteza imbere inzego z’amagereza zabyo.
Iyi nama iteraniye mu Rwanda yitabiriwe n’ibihungu 23, ibaye nyuma y’iyabereye muri Mozambique mu 2014. Abayitabiriye bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, banasure amwe mu magereza yo mu Rwanda arimo iya Nyagatare ifungirwamo abana, iya Ngoma icumbikira abagore n’iya Nyanza (Mpanga).
Bazanerekwa ibikorwa by’umwihariko w’u Rwanda bikorerwa mu magereza nka Biogaz yafashishe kubaganya ibicanwa byakoreshwagamo n’ibindi.
Rene Anthere

Abayobozi bakuru b’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa -RCS (Photo/Courtesy)

Bamwe mu bitabiriye inama ya Kane y’Ihuriro Nyafurika ry’Inzego z’imfungwa n’abagororwa (ACSA: African Correctional Services Association) (Photo/Courtesy)
