Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA: Rwanda Forestry Authority) kivuga ko hari ubwoko bw’ibiti Abanyarwanda basaba kuba batangira guhinga biva mu mahanga, bagerageje ariko bagasanga byakwerera imyaka 60.
Uretse kuba bigira umumaro mu kurengera ibidukikije, ubusanzwe ibiti n’isoko y’ubutunzi aho bibyazwamo ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, birimo ibitanda, intebe, utubati n’ibindi.
Kuri ubu mu Rwanda ufite kimwe mu bikoresho bikoze mu biti gihenze kandi cyiza ni ufite igikoze muri Ribuyu hagakurikiraho Muvura, byose bituruka mu mahanga.
Yaba abahinga amashyamba n’abakenera imbaho mu mirimo yo kuzibyazamo ibikoresho bitandukanye, bavuga ko hakenewe ko ubutaka bw’u Rwanda bwakorerwa isuzuma bugahingwaho ubwoko bw’ibiti bitandukanye bituruka mu mahanga, kugira ngo bibafashe gutera imbere.
Abaturage bavuga ko ibi biti biramutse biboneka mu Rwanda byabazamurira ubukungu kuko ubusanzwe bibahenda babikura mu mahanga, kandi ibikoresho bikozemo bikundwa na benshi.
MUGABO Jean Pierre, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda, avuga ko ubushakashatsi bukorwa kenshi kandi ko hari bimwe mu biti byageragejwe ariko bagasanga byakwerera imyaka myinshi cyane.
Mu kwezi k’Ukwakira 2020, ubwo Ministiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamaliya Jeane d’Arc, yabazwaga na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ikirimo gukorwa ngo u Rwanda rugabanye ibitumizwa mu mahanga bikomoka ku biti nyamara mu Rwanda hari ibice byinshi bidahinzeho amashyamba, yavuze ko bizanyura mu gukora ubushakashatsi ku bushobozi bw’ubutaka bw’u Rwanda.
Munezero Jeanne d’Arc
