Mu busesenguzi bwakozwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bwerekana ko mu Turere 14 habayeho intege nke mu kwishyura abaturage bakora muri VUP ku gihe, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) igaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu gukosora aya makosa.
Iri sesengura ryakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), rigaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki ya 30 Kamena 2018 mu Turere habayeho ubukererwe bw’iminsi 349 mu kwishyura abakora muri VUP.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appollinaire avuga ko hakenewe amavugurura ku mikoreshereze y’ingengo y’imari, hakanakorwa ibiganiro hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo ibiba byagaragajwe nk’imbogamizi ku mikoreshereze inoze y’ingengo y’imari binononsorwe.
Ati “Hari amakosa aba ashingiye ku muntu ku giti cye, abakorerwa ubugenzuzi basaba ko habaho amavugurura ajyanye n’uko ingengo y’imari ikoreshwa. Hari amakosa amwe atari mu bushobozi bwabo, aba afatanyije n’inzego zitandukanye bigatuma n’imibare yiyongera.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel avuga ko habaho gukosora amwe mu makosa yakorwaga bigatuma uburyo bwo kwishyura abakoze mu mirimo y’amaboko ihabwa abatishoboye (VUP) budindira, ko kuri ubu aho bigeze bitanga ikizere ko raporo zitaha hari byinshi bizahindukaho.
Ati “Hari ibitaragenze neza, hakozwe byinshi bijyanye no kwishyura abakora muri gahunda zitandukanye nka VUP, ubu tugeze kuri 96 ku ijana mu kwishyura ku gihe kandi biracyakomeza kugira ngo imbogamizi zagaragaye zivemo.”
Akomeza avugako bashizeho uburyo bwo gukosora amakosa mu turere 30 tugize igihugu ko nibura muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari uzarangira nibura barakosoye rimwe mu makosa yagaratajwe n’umugenzuzi w’imari.
Abaturage bemeza ko bagezweho na gahunda za VUP ikabaha akazi mu mirimo y’amaboko ndetse bakegerezwa n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi, ariko ngo iyo batabonye inyungu muri ako kazi bituma imibereho yabo n’ababo ihazaharira.
Muri rusange ku makosa yose yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ku nzego z’Uturere n’Umujyi wa Kigali, habayeho igabanuka ringana na 5.4%, aya akaba ari amakosa ashingiye ku gukoresha amafaranga y’ingengo y’imari.
TI Rwanda ivuga ko iyo bakora ubusesenguzi bibanda cyane ku bintu bigenda bigaruka cyane buri mwaka bavuga ko 2019-2020 bibanze kubyagiye bigaruka mu igenzura ryakozwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari bigaragara ko byabaye agatereranzamba kuko ngo hari amakosa y’umugenzuzi w’imari agaragazwa agakemuka n’adakemuka ako kanya.
Ubu busesenguzi bugaragaza ko mu myaka 6 ishize y’ingengo y’imari guhera 2012-2013 kugera 2017-2018 bugaragaza ko 5,4% hakozwe amakosa ashingiye ku mafaranga angana na Miliyari 6,8 bikagabanuka bikagera kuri Miriyari 3,6 muri byo harimo 72% by’imari ikoreshwa ntanyandiko.
Muri ibi harimo ibitwara ingengo y’Imari ya Leta ariko ntibitange umusaruro nko kubaka imiyoboro y’amazi ariko ntikore ikamara igihe idakora yatwaye angana na Miriyari 2,8. Amasoko yubatswe ku mipaka atwara Miriyari 1,5 ntatange umusaruro kandi yakabaye akoreshwa ibindi bikenewe, Biogaz itarashyizwe mu bikorwa yatwaye angana na Miriyari 0.34.
Transparency International ivuga ko bakora ubu busesenguzi mu rwego rwo kurushaho gufasha cyangwa kunganira Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari hagamijwe ko Abanyarwanda babona ibyo bagenewe bagasugira bagasagamba.
Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 igamije gufasha abaturage bakennye cyane kuva mu bukene binyuze mu nkingi zayo 4, zirimo imirimo rusange iha abantu akazi ko gukora ibikorwa remezo, inkunga y’ingoboka, kwigisha abaturage imyuga ndetse no gutanga inguzanyo zifasha abaturage kwiteza imbere no kuzigama.
Imibare iheruka igaragaza ko mu myaka igera kuri 12 ishize, abagenerwabikorwa ba VUP bari hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 2, bamaze guhabwa miliyari 300Frws zirenga.
Munezero Jeanne d’Arc