Connect with us

Hi, what are you looking for?

akazi

Hasohotse igitabo kivuga ku ruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Sebera Edouard Muhashyi wanditse igitabo “Ingoma ntizisa hasa Abiru" kivuga ku ruhare rwa Leta n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994” (Ifoto/Panorama)

Sebera Edouard M. uherutse gushyira hanze igitabo yise “Bari mu nzozi zitagira kirotora”, igitabo cyanditswe muri Nyakanga 2018, yongeye kwandika ikindi yise “Ingoma ntizisa hasa abiru; Uruhare rwa Leta n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994”. Amadini yose yabaga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta na rimwe asiga atavuzeho.

Iki gitabo kigizwe n’ibice cumi na bibiri aho akomoza madini yose yabaga mu Rwanda mbere ya 1994 n’uruhare rwayo idini ku rindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avugamo kandi amateka y’u Rwanda ku ngoma y’abakoloni, ubwami bwategekanye n’abakoloni no mu gihe cya Repubulika. Anagaruka kandi ku madini mashya ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko yinjiye mu mwuka ushaje. Yavuze ku gihe Jenoside yatangiriye n’icyayiteye ndetse no ku butabera budahana. Ariko kandi mbere y’uko atangira gusesengura uruhare rwa buri dini abanza gukomoza ku ruhare rwa Leta muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sebera Edouard Muhashyi ubwo yamurikaga igitabo “Ingoma ntizisa hasa Abiru” kivuga ku ruhare rwa Leta n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994” (Ifoto/Panorama)

Sebera Muhashyi Edouard ni umwe mu banyuze mu nzira y’umusaraba ariko abasha kurokoka Jenoside yari igamije kurimbura Umututsi aho ava akagera.

Yavukiye mu Rugamba ku gasozi ka Gihororo ku itariki ya 2 Kanama 1958. Aha ni hafi ya Paruwasi Gatolika ya Kinunu ahahoze ari muri Komini Kayove hagati y’iyahoze ari Kibuye na Gisenyi kuri ubu ni mu kagari ka Kabihogo, Umurenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro.

Mu busore bwe yabaga mu mujyi wa Gisenyi kugeza mu 1993, ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Abatutsi bari batuye i Gisenyi batangira kwibasirwa bikomeye bashinjwa kuba ibyitso.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Edouard Sebera, yari afite imyaka 36 y’amavuko. Yari atuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Kugira ngo arokoke Jenoside byamusabye kuva i Nyamirambo anyura ku Kibuye yerekeza ku kirwa cy’Ijwi ari naho yavuye akomereza i Goma, aho yavuye agaruka mu Rwanda ubwo Inkotanyi zamaraga gufata, Umujyi wa Gisenyi.

Ibitabo yanditse birimo “Ubutabera mu muhengeri udatuza”, “Ingoma ngome yari interagahinda”, “Bari mu nzozi zitagira kirotora” n’iki gishya yise “Ingoma ntizisa hasa Abiru; Uruhare rwa Leta n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994”.

Ubwo yakimurikaga ku wa 27 Mata 2019, yasobanuriye abitabiriye uyu muhango impamvu y’iki gitabo cye yise ‘Ingoma ntizisa hasa Abiru’.

Yavuze ko “Abiru ni abantu bavuka mu muryango umwe, ntabwo abiru ari nk’abadepite cyangwa ba meya. Impamvu nashatse kuvuga ko basa ni uko abantu bo mu madini, abo muri leta n’abo mu mashyaka bose bahuriye mu gikorwa kimwe cyo kwica.”

“Niyo mpamvu nasanishije bariya bantu bakabaye abajyanama bo kugira inama buri rwego bose bavuga bati ‘ibintu murimo ntabwo ari byo’. Iyo dushatse kuvuga kuri Jenoside, abantu bamwe baravuga ngo yakozwe n’Interahamwe, adashaka kumvikanisha ko hagaragaramo ikindi kintu, ariko mu by’ukuri Interahamwe turazizi twese ni urubyiruko rwa MRND, ariko n’andi mashyaka yagiraga urubyiruko rwakoze Jenoside.”

Sebera anasobanura ingoma y’imirishyo n’ingoma y’ubutegetsi aho agaragaza ko Ingoma ya Habyarimana n’iya Kayibanda kuzitandukanya byagorana kuko zose zishe Abatutsi n’ubwo imwe yari iya Gisirikare indi ari iy’Abasivili.

Yakomeje agira ati “Zose zishe Abatutsi ariko ku bw’abiru, abiru ni ba bajyanama babo batigeze babagira inama yo guhagarika ubwo bwicanyi, abo kandi barimo na ya madini.”

Yakomeje avuga ko usibye kuba amadini yarafatanyije na Leta gutegura no gukora Jenoside n’ubu hari amadini agikomeje umurego wo gupfobya Jenoside ku buryo usanga imyitwarire y’aya mbere ya Jenoside ijya gusa cyane n’iy’ubu.

Yagize ati “Jenoside yabaye tureba uko amadini yari yifashe icyo gihe kubitandukanya n’uko yifashe ubu mu mvugo, imvugo ishobora kuba ari nziza ariko mu migirire n’iyo bashatse kugira icyo bavuga cyane iyo turi mu gihe cyo kwibuka usanga ari ibintu biteye ubwoba.”

Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Sebera yavuze ko mu gitabo cye yagarutse ku bahakana, bakanapfobya Jenoside akavuga ko umucamanza Theodore Meron ari urugero rwiza rwabo.

Yagize ati “Hari umucamanza warekuye interahamwe yitwaje amategeko avuga ngo zitwaye neza muri gereza; njyewe nkibaza nti ubundi umuntu warimbuye abantu yitwara neza byagenze gute? Igihe bamuhamije icyaha bakamukatira igihano ubundi mu by’ukuri yakagombye kukirangiza.”

Yavuze ko abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’abanyamakuru mpuzamahanga bakomeje umurego wo kuyobya Isi, bagoreka amateka y’u Rwanda.

Sebera Edouard Muhashyi yashimiwe igitabo yanditse “Ingoma ntizisa hasa Abiru” kivuga ku ruhare rwa Leta n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994” (Ifoto/Panorama)

Ubuhamya

Umwe mu bitabiriye uyu muhango, Ishimwe Claudia, na we yakomoje byakozwe n’abanyamadini mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu itorero rya EPR yasengeragamo.

Yagize ati “bifuza ko abantu bose bashoboye kuba bakandika nibura bigakwira ku isi hose, kuko abona abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi babona ko bibeshya bakabireka.”

Mu byatumye akunda iki gitabo avuga ko ari uko umwanditsi yibanze ku nsengero cyane kuko abenshi mu babigizemo uruhare bari abayobozi b’amadini ubwo abatutsi babaganaga, aho kubakiza bakabica abanda bakabicisha.

Yatanze urugero ku itorero rya EPR ubwo umuyobozi wariyoboraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yoherezaga interahamwe mu ba pasiteri yohereje i Remera-Rukoma bakabicirayo; akaba ababazwa nuko batarabasaba imbabazi nibura abana babo, ahubwo bagakomeza bakayobora. Avuga ko ari kimwe mu byamukuye muri iryo torero.

Yakomeje anavuga ku itorero rya Islam bahakana ko batakoze Jenoside kandi aribo binganje cyane mu bwicanyi bwabereye muri Gisenyi, akaba asaba Islam ndetse n’abaporoso kuba basaba imbabazi na bo.

Abona kandi ko abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nibakomeza kwandika ibyababayeho ndetse no kwerekana abakoze Jenoside bakihishe mu nsengero ari byo bizatuma bose bafatwa. Asaba ko abanyamadini bafasha abarokotse bakabasaba imbabazi.

Ukeneye igitabo “Ingoma ntizisa hasa Abiru; Uruhare rwa Leta n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994” yagisanga mu Isomero ry’igihugu ku Kacyiru no mu nzu y’iguriro ry’ibitabo Ikirezi, Kimihurura.

Abantu banyuranye baje gukurikirana imurikwa ry’igitabo “Ingoma ntizisa hasa Abiru” kivuga ku ruhare rwa Leta n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994” (Ifoto/Panorama)

Munezero Jeanne d’Arc na Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities