Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hasohotse inkuru ishushanyije yigisha abana inkomoko ya Jenoside

Igitabo Humura Mwana kimaze kwandikwa na Gihana Patrick kigizwe n'inkuru ishushanyije (Ifoto/Panorama)

Ntibisanzwe bimenyerewe ko abanditsi b’Abanyarwanda bibanda ku nkuru zishushanyije zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umunyamuziki yahisemo kunyuza inganzo ye mu ndirimbo ariko kandi ntibirangirire aho gusa, ahitamo no kwigisha abana bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije mu dukuru tubashimisha.

Gihana Patrick yavukiye i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari naho yigiye kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza. Mu kwezi k’Ukwakira 1993 yinjiye mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yari umubyinnyi uzwi cyane mu ndirimbo za kizungu ndetse na Rumba. Ikinyarwanda ntiyakikozaga n’ubwo yaje kugikunda.

Gihana Patrick asanzwe amenyerewe mu bahanzi b’abanyamuziki, mu ndirimbo z’inyarwanda ndetse n’izo mu ndimi z’amahanga cyane cyane mu nganzo ya Reggae. Kuri ubu ubugeni bwe mu buhanzi yabunyujije mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije mu nkuru ishushanyije yitwa “Humura mwana”.

Avuga ko nyuma yo kubohora igihugu yasanze afite impano yagira icyo ifasha mu buzima bw’abanyarwanda. Agira ati “Tugeze mu Rwanda twasanze abahanzi benshi batakiriho abandi barahunze. Nagiye hamwe n’abandi dutangira itorero ndangamuco ry’Indahemuka. Nubwo nabyinaga nabaga no muri muzika kandi sinigeze nywuhagarika.”

Ku bijyanye n’igitabo amaze kwandika igitabo kigaragara mu nkuru ishushanyije, Gihana avuga ko iyo ufite ikintu ku mutima uruhuka ari uko yakuvuyemo, ahitamo kwandika impamvu umuzi w’impamvu y’Ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati “Natekereje kwandika igitabo kigaragaza impamvu ituma abantu biyunga, impamvu ituma urubyiruko rumenya amateka. Urubyiruko rusobanukirwe impamvu y’amakimbirane yabaye mu banyarwanda. Nahisemo gukora inkuru ishushanyije kugira ngo abana bato bamenye inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ububi bwayo.”

Iki gitabo kirimo amashusho akoresheje intoki, Gihana avuga ko yagize iki gitekerezo kugira ngo aba bakibonemo bitumen barushaho kugikunda, bityo no kugisoma byoye kubarambira. Gihana avuga ko mu minsi mike iki gitabo kizaba kiri ku isoko ku buryo abazagishaka bazakibona bitagoranye.

Gihana Patrick azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Kiberinka” na “Reba imbere yawe”. Kiberinka yayihimbiye ku rugamba rwo kubohora igihugu, ariko yari yiganjemo igifaransa nyuma iza gutunganywa mu kinyarwanda cyiza, ariyo yaririmbiraga u Rwanda abona rusa n’akazuba ka kiberina. Na ho reba imbere yawe yayihimbye hari umuntu areba imbere ye amusaba kuza akamuhoza akamumara agahinda, amusaba kureba imbere ye.

Rene Anthere

Gihana Patrick yanditse igitabo kigizwe n’inkuru ishushanyije yigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Igitabo gikubiyemo inkuru ishushanyije yigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanditswe na Gihana Patrick (Ifoto/Panorama)

Igitabo gikubiyemo inkuru ishushanyije yigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanditswe na Gihana Patrick (Ifoto/Panorama)

Igitabo gikubiyemo inkuru ishushanyije yigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanditswe na Gihana Patrick (Ifoto/Panorama)

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.