Gutura neza kandi heza ni byiza. Akarusho ariko ni ugutura neza ukazigama n’aho kubyaza umusaruro. Hirya no hino mu gihugu abantu barubaka ubutitsa. Amazu meza arazamuka ku buryo u Rwanda rwose rubaye umujyi. Ikibazo gikomeye izo nyubako rirazamurwa ahagombye kubyazwa umusaruro wo gutunga ba nyirazo.
Umujyi wa Kigali urakura umunsi ku wundi. Inkengero zawo zirazamukamo inyubako zifite ibisenge bigezweho buri wese yubaka iwe. Uturere duturanye n’Umujyi wa Kigali tumaze gusatirwa. Nta gitangaza ko Umujyi ugiye kuba umwe.
Izi nyubako zose, ubutaka zishyirwaho ni bunini cyane, ku buryo hakwiye ingamba zo gushaka ubundi buryo bwo kubaka. Inzu zirenga icumi zishobora kujya mu kibanza kimwe ahasigaye hakabyazwa umusaruro.
Leta ikwiye gufata ingamba zo gukura abanyarwanda muri ndundarunde akanjye. Ababishoboye bakwishyira hamwe bakubaka inyubako nini imiryango ihuriramo. Aho bidashoboka Leta ikwiye kubaka imidugudu y’amagorofa, akagurishwa babandi bashaka kumara ubutaka bwo kubyazwa umusaruro.
Unyarukiye Iburasirazuba, ahantu hose habaye umujyi, kuko Rwamagana yafatanye na Kigali na Kayonza. Bugesera yabaye imwe na Kigali. Mu Majyepfo, Kamonyi yabaye Umujyi umwe na Kigali na Muhanga.
I Musanze ahahingwaga ibirayi hasigaye hasarurwa inzu. I Rubavu na ho intero ni iyo. Icyo umuntu yakwibaza ni uburyo abari muri izo nzu mu minsi iri imbere bazabaho, mu gihe ubutaka buhingwa buzaba bwarahindutse inyubako?
Ntiwabaho udafite ibigutunga mu gihe nta bushobozi bwo gutungwa n’ibikomoka mu mahanga. Ahasigaye ni aha Leta kuvugura gahunda y’imiturire, hakagira ubutaka buturwa n’ubuhingwa. Uko bigaragara n’ubwo hubakwa inzu nziza, imiturire iracyari mu kajagari.
Panorama