Tariki 20-02-2022
Kigali Arena-Kigali Arena (4 km)
Tariki 21-02-2022
Kigali-Rwamagana (148,3 km)
Tariki 22-02-2022
Kigali-Rubavu (155,9 km)
Tariki 23-02-2022
Kigali-Gicumbi (124,3 km)
Tariki 24-02-2022
Muhanga-Musanze (124,7 km)
Tariki 25-02-2022
Musanze-Kigali (152 km)
Tariki 26-02-2022
Kigali/Nyamirambo-Kigali/Mont Kigali (152,6 km)
Tariki 27-02-2022
Kigali /Canal Olympia-Kigali /Canal Olympia (75,3 km)
Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021 ni bwo hatangajwe inzira ndetse n’amakipe azitabira irushanwa mpuzamahanga ry’amagare « Tour du Rwanda 2022 » rizaba tariki 20 kugeza 27 Gashyantare 2022.

Mu muhango wabereye kuri Canal Olympia i Rebero hatangajwe ko Tour du Rwanda 2022, abazitabira bazasiganwa intera 8 aho ku nshuro ya mbere iri siganwa ritazagera mu Karere ka Huye nk’uko byari bisanzwe. Izi ntera zose hamwe zizaba zireshya n’ibilometero 937,1.

Iri siganwa rizaba ribaye ku nshuro ya 14 rizitabirwa n’amakipe 19 ari yo Israel Start-Up Nation yo muri Israel (World Tour), Total-Direct Energie (France), B&B Hotels (France),Team Novo Nordisk (USA), Androni-Giocatolli (Italy), Burgos-BH yo muri Espagne (UCI Pro Team), Benediction Cycling Team (Rwanda), Pro Touch Team (South Africa), Bike Aid (Germany),TSG Terengganu (Malaysia), Team Coop (Norway), Wildlife Generation Pro (USA), Team SKS Sauerland NRW (Germany), Tarteletto-Isorex yo mu Bubiligi (UCI Continental Team ), Rwanda, Algeria, Eritrea, Morocco, Great Britain (National Teams).

Abaterankunga ba Tour du Rwanda 2022
Tour du Rwanda 2022 izaba ifite abaterankunga n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Visit Rwanda, Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo cya Amstel, Cogebanque, Forzza, Prime Insurance, SP, RwandAir, Inyange, Move, G-Skin, Horizon Express, Kigali Arena, Police y’u Rwanda, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Komite Olempike y’u Rwanda n’abandi batandukanye.
Bamwe muri aba baterankunga ni bo bazanambika abakinnyi bitwaye neza. Umukinnyi uzajya wegukana intera azambikwa umwambaro wa Amstel, uyoboye urutonde rusange (Yello Jersey) yambikwe na Visit Rwanda. Umukinnyi warushije abandi kuzamuka imisozi “Best Climber” azambikwa na COGEBANQUE, SP yambike uwatanze abandi ahari igihembo.
Umukinnyi witwaye neza ukiri muto azambikwa na Prime Insurance, umukinnyi w’Umunyarwanda witwaye neza azambikwa na Forzza, umukinnyi ukomoka muri Afurika witwaye neza azambikwa na RwandAir, uwahatanye kurusha abandi ahembwe na Horizon Express naho ikipe yitwaye neza yambikwe n’Inyange.
Irushanwa riheruka “Tour du Rwanda 2021” ryegukanwe na Cristian Rodriguez ukomoka muri Espagne akaba yarakiniraga ikipe ya Total Direct Energie yo mu Bufaransa.
NKUBIRI B.Robert
