Ku wa mbere, tariki ya 27 Gicurasi 2024, muri Lycée De Kigali, mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangije ku mugaragaro gahunda y’ igerageza n’isuzuma ry’abanyeshuri iri ku rwego mpuzamahanga.
Abanyeshuri bo turere 28 tugize u Rwanda basuzumwe ubumenyi n’ubushobozi bafite mu gusoma, Imibare ndetse no muri Siyansi. Ni mu gihe isuzuma nyir’izina ryo rizakorwa mu 2025 kuva ku itariki 27 Mata kugeza ku ya 7 Kamena.
Irere Claudette agira ati “Guverinoma y’u Rwanda izitabira gahunda mpuzamahanga (PISA) 2025 yo gusuzuma abanyeshuri, twizeye ko iyi gahunda izagira uruhare runini mu kubaka ireme ry’ uburezi ku rwego rushimishije, kuko abanyeshuri n’abarimu bazongererwa ubumenyi mu buryo bwose bukenewe.”
Akomeza avuga ko iyi Porogaramu yo gusuzuma abanyeshuri yakomotse ku bushakashatsi mpuzamahanga bwakozwe imyaka itatu bugamije gusuzuma sisitemu y’uburezi ku Isi yose hifashishijwe ubumenyi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15. Byateguwe na OECD, PISA ikubiyemo amashuri yo hirya no hino ku Isi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’ubumenyingiro (NESA) kivuga ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu kugereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw’igihugu n’ibyo ku rwego rw’Isi, bikarushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, avuga ko intego y’iyi gahunda ari ugusuzuma ibyo abanyeshuri bashoboye, bigaherwaho hakorwa igenemigambi rinoze.
Agira ati “Intego y’isuzumabumenyi rya PISA ni ukugerageza kunoza ibyakorwa mbere y’ubushakashatsi nyir’izina. Iki cyiciro cyemeza ko ibikoresho byo gusuzuma n’uburyo bukoreshwa bifite ishingiro kandi byizewe. Byongeye kandi, ikizamini cy’igerageza gifasha kumenya no gukemura ibibazo byose bijyanye na gahunda yo gusuzuma no kwemeza ko ubushakashatsi nyamukuru buzagenda neza, kandi bugatanga amakuru nyayo, ugereranyije n’imikorere y’abanyeshuri.”
Yongeraho ko uretse amakuru y’isuzuma, PISA ikusanya amakuru y’ibyifuzo n’imyumvire by’abanyeshuri bikifashishwa mu kunoza imikorere no guteza imbere uburezi.
Iyi gahunda ikorwa mu byiciro bibiri, birimo icy’igerageza n’icy’isizuma nyir’izina. Icyiciro cya mbere cy’igerageza rya PISA 2025 cyatangijwe na Minisiteri y’Uburezi mu kigo cya Lycée de Kigali ku itariki ya 27 Gicurasi, kizarangire ku itariki ya 6 Kamena 2024. Kizakorerwa mu turere 28 mu Gihugu hose cyitabirwe n’amashuri 45 azaba ahagarariwe n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye 1440 bafite imyaka 15 harimo abakobwa 814 n’abahungu 626.

PISA yashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu 1997. Igamije gupima ubushobozi bw’ abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima busanzwe, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo. Ikorwa buri nyuma y’imyaka itatu mu bihugu birenga 80 hirya no hino ku Isi.
Gaston Rwaka
