Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hatangijwe Ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira binyujijwe mu bana ku mashuri

Munezero Jeanne d’Arc

Mu karere ka Gisagara hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’isukura no kurwanya igwingira mu bigo by’amashuri bitandukanye, mu rwego rwo gukangurira abana bato isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda. Bikaba bizagirwamo uruhare n’abana bigisha ababyeyi ndetse n’abashinzwe kubategurira amafunguro ku ishuri babarinda igwingira.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyagahururu II mu kagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi, mpera zuku kwezi kwa Werurwe 2025. Aho bizibanda ku isuku n’isukura ndetse no kurwanya igwingira binyuze mu bana bato.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku bufatanye bwa Imiryango itari iya leta   ari yo WORLD VISION na CLADHO -umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu harimo n’abana, buzibanda mu mashuri yo mu turere 16, World Vision ikoreramo, aho byagaragaye ko utwo turere tugarijwe n’indwara zitandukanye ndetse n’igwingira mu bana rikiri hejuru.

Nk’uko byagarutsweho n’uUbuyobozi bw’ibigo by’amashuri bwakorewemo ndetse n’abayobozi batandukanye, aho bavuga ko gutangiza ubukangurambaga bugamije isuku no kurwanya igwingira mu bana biri mu rwego rwo kubarinda indwara ndetse no kugwingira, cyane ko kwigisha umwana akamenya aba intumwa nziza ku babyeyi.

Umuyobozi w’ishuri rya GS Nyagahururu II, Uwimana Emmanuel, avuga ko bishimiye kuba bagiye kujya bakorana na bo mu bijyanye no kuzamura ireme ry’ifunguro rihabwa abana ku ishuri.

Agira ati “Ibibazo by’imirire n’isuku ubwo noneho byaje hano ku ishuri bikaba byegerejwe abana ari bo bagenerwabikorwa, bizarushaho kuba byiza kandi byorohe kubera ko bizaba byazamuwe na bene byo, ubufatanye buzoroha”

Akomeza agira ati “Imbogamizi bahura na zo rimwe na rimwe, hari igihe ababyeyi ubura uruhare rwabo rutabaho, bigatuma bitagenda neza, ariko ubwo tugiye gufatanya n’abana, bizadufasha kugera kuri wa mubyeyi utajyaga abyitabira. Umwana azajya ahora amwibutsa bizanatuma abana barushaho kumva akamaro ko gukora ibintu bifite isuku”

Habinshuti Innocent ni umwe mu bagize Komite y’ababyeyi barerera muri Nyagahuru II. Avuga ko biteguye gukora iyo bwabaga, bagekebura ababyeyi batubahirizaga ibisabwa ari na byo byatumaga abana badahabwa ifunguro rihagije ndetse n’abatitaga ku bana bazafatanya bakabakebura mu rwego rwo kwirinda imirire mibi mu bana.

Agira ati “Hari bamwe muri twe tutitabiraga gutanga ya mafaranga umubyeyi aba asabwa kugira ngo yunganire ayo leta yadutangiraga, bigatuma abana barya nabi, ndetse n’abakozi babafashaga na bo bakaba bake ntibigerere ku bana ku gihe. Ariko ubu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’abana, ndumva bigeye gukosorwa natwe ubwacu kandi kuba n’abana bazajya babyigishwa, bazajya badufasha no mu rugo ndetse banatwibutse kubaha ibikwiye kuko na bo bazaba babisobanukiwe.”

Murwanashyaka Evariste, Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu -CLADHO, akaba ari na we uhagagarariye iyi gahunda yo kurwanya igwingira binyuze mu mashuri, avuga ko iyi ari gahunda yo kurwanya igwingira mu bana ariko rigizwemo uruhare n’abana.

Akomeza avuga ko batangije ubukangurambaga mu turere twose ariko mu bigo bike gusa bitegura kuzakorana n’ibigo byose biri mu turere World Vision ikoreramo.

Agira at “Twifuza ko abana ubwabo bamenya amakuru y’igwingira, bakamenya ko ari ikibazo, bakamenya uruhare bakwiye kugira bitewe n’ikigero cyabo. Rero kuba hakiri ababyeyi batagira isuku ntibite ku bana, ibyo na byo bitera igwingira. Gukoresha abana rero akenshi na kenshi ni bo bagwingira… Ikindi wabahaye amakuru ahagije bakayumva, ni bo bashobora kuganiriza ababyeyi babo ku bijyanye n’ibyo babaha mu gihe babashije kubisobanukirwa…”

Akomeza agira ati “Ubu bukangurambaga nubwo ahanini tuzabukorana n’abana ariko tuzajya tunatanga ibiganiro hirya no hino hatandukanye mu nteko z’abaturage, kuganiriza ababyeyi kugira ngo na bo babashe kubimenya. Ubutumwa uko buzagenda bugera kuri benshi, twizeye ko bizahinduka…”

Murekatete Euphanie ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gishubi, avuga ko bari basanganywe ikibazo cy’igwingira, ariko atari uko ibyo kurya byabuze ahubwo ari ikibazo cyo kutamenya uko bagomba gutegura ibyo kurya, cyangwa bakabitegurana isuku nkeya bityo umwana ntibigire icyo bimumarira.

Agira ati “Ikibazo ni uko hari benshi babitegurana umwanda ugasanga abana bibasirwa n’inzoka zo munda, kandi ni zo usanga zinyunyuza n’izo vitamine z’ibyo baba bafashe. Twumva rero kuba abana bazaba babisobanukiwe bizaba byiza cyane, kuko abana ni abarimu beza bazajya begera ababyeyi babo, babafashe kubereka uburyo byakorwamo, kuko bazaba bamaze kubihugurirwa, bafasha ababyeyi kubishyira mu bikorwa. Bazaba abahwituzi ndetse n’abajyanama beza ku babyeyi babo, icyo umubyeyi yirengagije abana bazajya bamwibutsa. Tubona bizatanga umusaruro.”

Umurenge wa Gishubi, mu ukwezi kwa 7/2023, igwingira ryari ku kigero cya 24.95% na ho mu kwezi kwa Kamena 2024 cyari kuri 8.3%; mu karere kose igwingira riri kuri 31.6%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities