Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Hifuzwa umushaharafatizo ku bakora imirimo y’isuku n’isukura

Bamwe mu bakora isuku mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye, bavuga ko bakora akazi kavunanye ariko bagahembwa umushahara w’intica ntikize. Ibi byiyongeraho kudahemberwa igihe ndetse no kwamburwa. 

Ibi bibazo byiyongeraho kutagira umusharafatizo baheraho bumvikana n’abakoresha, bituma mu gushaka akazi bemera guhabwa ayo babonyr kuko nta kundi babigenza.

Ibi bigarukwaho n’abakora aka kazi  ubwo bagaragarizaga ikinyamakuru Panorama  bimwe mu bibazo bahura nabyo mu kazi katoroshye bakora, ariko ba rwiyemezamirimo ntibita ku burenganzira bw’umukozi, ufite uruhare mu gutuma u Rwanda rugaragara ku rwego mpuzamahanga mu bihugu bifite isuku.

Mukamana Marceline w’imyaka 58 y’amavuko, akora isuku mu muhanda mu murenge wa Kanombe. Avuga ko bahembwa amafaranga make kandi bakora akazi kavunanye ndetse n’amasaha menshi.

Agira ati “Mu by’ukuri abantu bakwiye kumenya ko dukora akazi gakomeye, na bo bakaduha agaciro, bakaduhembera ku gihe, bakareka no kutwambura; kuko tuba dufite imiryango. Ikindi ntibakaduhembe intica ntikize ndetse unasanga imyenda y’akazi baba baraguhaye ugitangira yarashaje.  Ntiduhabwa ibikoresho bihagije mu kazi, kuko hari ubwo n’umweyo usaza ukawigurira ngo udatakaza akazi.  Ibyo byose twumva byakemuka, mbere y’uko baha rwiyemezamirimo isoko byakajya bijya mu masezerano, ntiduse nka mayibobo.”   

Habimana Innocent we akorera mu mujyi wa Kigali. Agira ati “icyo dusaba ni uko badushyiriraho umushaharafatizo, kuko ba rwiyemezamirimo baduhemba uko bishakiye. Ngaho kutwishyurira igihe bashakiye ndetse no kuba batwambura. Nkanjye hari uwigeze kunyambura amezi ane kandi rwose tuba twavunitse, dufite imiryango tugomba gutunga natwe ndetse n’ibiciro ku masoko biba bitatworoheye. Hatagize igikorwa, ubuzima bwacu bwajya mu kaga. Ikindi nta asiransi yo mu kazi tugira, nta kiruhuko umuntu akora iminsi yose kandi iyo ukomerekeye mu kazi urirwariza.”

Umuganwa Jolly, Umuyobozi wa Clean World Enterprises Ltd, avuga ko abakora imirimo y’isuku n’isukura bakora umurimo uhesha igihugu isura nziza mu ruhando mpuzamahanga bakwiye guhabwa agaciro.

Agira ati “Twifuza ko hashyirwaho umushaharafatizo muri uru rwego kuko aba bakozi bakora umurimo uhesha igihugu ishema. Dusanga guha agaciro bariya bakozi bituma barushaho gukora neza kandi umurimo wabo urivugira. Ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo bwahinduka, n;uburenganzira bw;umukozi bukarushaho kubahirizwa.”

Umuganwa ku ruhande rwe ashima Umujyi wa Kigali wahaye abakozi bakora isuku umushahara wisumbuye ariko kandi Guverinoma na ikwiye kureba uko hashyirwaho umushaharafatizo, ku bakozi bo muri ururwego nibura ntujye munsi y’amafaranga ibihumbi 50. Ni ukuvuga nibura amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Kampani ikora isuku n’isukura ya CALL ME Ltd Nyaruhirira Alice Ladouce, avuga ko kuba mu masoko y’isuku n’isukura hakigaragaramo guta imirimo, kwambura abakozi ndetse na serivisi zitari nziza biterwa n’uko hari abica amasoko, babona bahombye bakayata cyangwa bakambura abakozi.

Ubu amasoko menshi ajyanye n’isuku n’isukura harimo kuba nta gicirofatizo kigaragara muri urwo rwego, bituma hari amasoko apfa kubera abashyize hasi ibiciro ariko ntibashobore kuyarangiza, cyangwa bagatanga serivisi mbi bikitirirwa ibigo byose bibarizwa muri icyo gice.

Agira ati “Abategura amasoko hari byinshi birengagiza kandi ibiciro ku isoko bihora bihindagurika, ushaka isoko na we ntarebe ko agomba kugura ibikoresho byazamutse, imyenda y’abakozi ijyanye n’akazi bakora, ugasanga biviramo abakozi kwamburwa.

Abategura amasoko rero ntibita ku kureba uko isoko rihagaze. Usanga hari na ba Rwiyemezamirimo batanga igiciro gito kugira ngo babone isoko, bamara kuritsindira bagasanga bidahura n’ibiciro biri ku isoko, biviramo kurita ryamunaniye cyangwa se kwambura abakozi kugira ngo rikunde rirangire.

Bose biterwa n’uko nta giciro fatizo gishingirwaho rwiyemezamirimo bakora nabi bitaye kunyungu zabo gusa kuko aba abona azahomba akabura uko agira agahitamo kwambura abakozi kandi aribo batuma isoko rigenda neza, cyangwa ahitemo kurisiga yigendere Leta na yo ihombe itange irindi soko cyangwa se atange serivisi itanoze kugira ngo rikunde rirangire.”

Nkurunziza Jean Marie, Umuyobozi Mukuru wa Strong Supply and Business Ltd, avuga ko hakiri ibikwiye kunozwa mu masoko y’isuku hirindwe kwambura abakozi ndetse banabahe ibisabwa byose n’umushahara wabo ubashe kuzamuka.

Agira ati “Turasaba guverinoma ngo hashyirweho ibicirofatizo ku masoko ku buryo ibiciro bijya mu mapiganwa bijyana n’ibiri ku isoko, kugira ngo hirindwe ingaruka zigera ku bakozi.”

Nyuma y’ibibazo byose byagiye bigaragara amasoko y’isuku n’isukura  ba rwiyemezamirimo bahisemo gushyiraho ihuriro ry’abafite ibigo bikora isuku mu Rwanda , ASCCOR (Association of Cleaning Companies of Rwanda), bakaba bitezeko rizabafasha guca akajagari kaba mu masoko y’isuku, hanashyirwaho igiciro fatizo mu rwego rwo kurinda ba Rwiyemezamirimo ndetse na Leta ibihombo.

ASCCOR yashinzwe mu 2010, mu 2014 bashyizeho amategeko shingiro ari nayo yabahesheje ubuzimagatozi. Bibumbiye hamwe hagamijwe guhuza amaboko no kugira ijwi rimwe, kugira ngo imirimo y’isuku n’isukura irusheho kunozwa kandi ibibazo byabo babone uko babigeza ku bashinzwe.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.