Hillary Clinton yagaragaje akababaro yagize nyuma y’uko atsinzwe na Donald Trump mu matora y’umukuru w’igihugu akaba ari no ku nshuro ya mbere yongeye kugaragara nyuma yo gutsindwa kuva amatora yarangira
Uwari umukandida w’abademokarate yavuze ko yumva adashaka gusubira kujya ahagaragara kuko atabashije kwakira ibyamubayeho mu matora.
Ubwo yari mu birori byo gushaka inkunga yo kurengera abana, byabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2016, mu ijambo rye yavuze ko kwakira gutsindwa kwe byamugoye cyane.
Yagize ati “Sinagombaga kuza aha muri iri joro ariko byangoye cyane, ubundi mba nshaka kuguma mu nzu singire aho njya; si ikintu cyari cyoroshye kugira ngo mboneke hano.”
Clinton yatsinze mu ntara za Californie, Oregon, New York, New Jersey, Connecticut, Massachusetts, Maryland, Vermont, Delaware, Illinois, Rhode Island, Hawaii, Washington, Columbia, Colorado na New Mexique, ibi bikaba byaratumaga yiha icyizere cyo gutsinda amatora, ariko aza gutsindwa mu majwi y’abahagarariye abandi.
Source: BBC News
