Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge (RSB) gitangaza ko kuva batangira gutanga ibyemezo by’ubuziranenge bw’ibiryo n’ibinyobwa bikoreshwa muri za hoteli zo mu Rwanda, hoteli 18 ari zo zonyine zimaze kubona ibyangombwa by’ubuziranenge byemewe ku rwego mpuzamahanga.
Ni gahunda imaze imyaka itatu hagenzurwa niba abakora ubucuruzi bwa serivisi mu mahoteli n’ubukerarugendo n’ibigo bitunganya ibiribwa niba byujuje ibyangombwa by’ubuziranenge ariko hasanzwe izimaze kubona ibyangombwa ari hoteli 18 gusa. Ibyo byangombwa bikaba binemewe ku rwego mpuzamahanga.
Ikigo gishinzwe ubuziranenge kivuga ko iyo kigiye gutanga ikirango cy’ubuziranenge bagendera kugupima ibiribwa, uburyo bitegurwa, ibyo abateka batekeramo, iminzani ibipima ndetse n’inyubako no ku bakozi ukoresha muri rusange, cyane cyane ku bakora mu gikoni kuko bagomba kuba yambaye imyenda isa neza, yaciye inzara, atarekuye umusatsi ahubwo yambaye ingofero yabugenewe; kwirinda kuvugira hejuru y’ibyo ari gutunganya, kuba yakwikora ku bindi bice by’umubiri, kuba yakorora cyangwa akitsamura, gukaraba intoki kenshi gashoboka n’ibindi.
Bamwe mu bahagarariye amahoteli yahawe iki cyemezo, bavuga ko bishimiye kuba bashoboye kwesa uyu muhigo, bakaba bagiye ku ruhando mpuzamahanga ndetse ko bamaze gusobanurirwa uburyo bwo kubungabunga ubuziranenge no gutunganya ibyo bateka, kubitegurana ubushyuhe bwagenwe, kubishyira muri firigo zidafite ikibazo n’ibindi bishingiye ku kwimakaza isuku n’ubuziranenge.
Soeur Turabamariya Christine uyobora Cenetra Hotel y’i Kabuga mu karere ka Gasabo, agira ati “Birahenda cyane ariko iyo ubikoze uhita wigirira icyizere nubwo biba bitoroshye ndetse n’abakiriya baza bakaba bagufitiye icyizere, bikanazamura umubare w’abakugana kuko baba bamaze kumenya dufite icyemezo cy’ubuziranenge kandi n’abaturutse mu mahanga batugana batikandagira bakanishimira ubuziranenge bwa serivisi zacu.”
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, atangaza ko gutanga ibi byemezo by’ubuziranenga bizakemura ibibazo birimo iby’abafite hoteli batumizaga ibiribwa byo gukoresha mu mahanga.
Agira ati “Mu myaka yashize twari dufite ikibazo gikomeye cy’amahoteli atari afite ababagemurira bujuje ubuziranenge, aho mwagiye mwumva ko hari hoteli zishobora kuvana ibintu hirya no hino mu mahanga kandi twari dusanzwe tubona bihingwa cyangwa bishobora gutegurirwa hano.
Uyu munsi rero turishimira ko dufite hoteli n’abari mu ruhererekane rw’ibiribwa bamaze kubona ibyangombwa by’ubuziranenge.”
Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, atangaza ko gutanga ibi byemezo by’ubuziranenge bikomeza gushimangira urwego hoteli zo mu Rwanda ziriho ku ruhando mpuzamahanga.
Agira ati “Icyangombwa cy’ubuziranenge kigushyira ku rwego runaka, kandi amahoteli yacu iyo urebye amaze kugera ku byangombwa bitandukanye […] Bivuze ikintu gikomeye, kuko iyo ugiye gutembera ukareba kuri Google n’ahandi hose ukareba hoteli uko ubuziranenge buhagaze, ubibwirwa n’icyo cyangombwa.
Umukoro nabaha ni uko kugira icyangombwa bitavuze gukora neza, bisaba gushyiramo imbaraga, ugakomeza gukora neza, ukacyubaha, ugakomeza no kurushaho kunoza ibyo ukora.”
RSB itangaza ko urugendo rwo kugenzura ubuziranenge muri za hoteli n’ibigo bitunganya ibiribwa rugiye gukomeza, ku buryo nibura bizabafasha kubona iki cyemezo cy’ubuziranenge cyo ku rwego mpuzamahanga.
Munezero Jeanne d’Arc