Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

Hoteli ya ADEPR yatashywe ku mugaragaro

Dove Hotel yuzuye ivuye mu misanzu yatanzwe n'abakirisito ba ADEPR. (Photo/Courtesy)

Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Dove Hotel ya ADEPR yubatse ku Gisozi, mu karere ka Gasabo, yabwiye abitabiriye uwo muhango gukomeza gushaka amafaranga kuko atari aya satani ahubwo ari ayabo.

Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’intebe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yishimira ubufatanye bw’itorero ry’ADEPR mu guteza imbere igihugu.

Yagize ati “Perezida Kagame ashimira ADEPR kuko ni abafatanyabikorwa bakomeye. Ashima uruhare mugira mu byerekeye uburezi, ubuzima ndetse no gufasha abatishoboye harimo no kwigisha abatazi gusoma no kwandika.”

Minisitiri w’ intebe yasabye ubuyobozi ndetse n’abakirisito b’itorero ADEPR gukomeza gushaka amafaranga kuko ngo ari ayabo. Ati “Amafaranga arakenewe kandi amafaranga si aya Satani ahubwo ni ay’ abakirisitu. Abakirisitu beza barangwa n’ibikorwa.”

Minisitiri w’intebe, yasabye ko serivisi zizajya zitangirwa muri Dove Hotel zaba nta makemwa, kandi binareba n’ izindi nzego zose zirimo cyane cyane abikorera, ku buryo abaturage bazishimira serivisi nibura ku kigereranyo cya 80%.

Ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko Dove Hotel yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyari indwi, kandi nta nkunga y’amahanga irimo.

Umuyobozi akaba n’umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean avuga ko itorero rifite byinshi bibafasha mu guteza imbere igihugu.

Ati “Mu myaka 76 itorero rimaze ribayeho ubu rifite abakirisitu barenga miliyoni ebyiri. Koperative zikorera mu itorero zirenga ibihumbi bitanu, zifite amafaranga arenga miliyari imwe, ibi byose bidufasha muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.”

Dove Hotel ifite ibyumba by’amacumbi 69, ibyumba by’inama bine birimo kimwe cyakira abantu barenga ibihumbi bitatu. Ifite kandi aho abantu bashobora kuruhukira boga (Swimming pool). Iyi hoteli yatangiye kubakwa mu kwezi kwa Werurwe 2011.

Panorama

Minisitiri w'intebe, Anastase Murekezi aherekejwe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka n'abayobozi batandukanye barimo n'aba ADEPR. (Photo/Courtesy)

Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi aherekejwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka n’abayobozi batandukanye barimo n’aba ADEPR. (Photo/Courtesy)

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi ni we wafunguye Dove Hotel. (Photo/Courtesy)

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ni we wafunguye Dove Hotel. (Photo/Courtesy)

Dove4

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities