Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Abakandida depite bifuza guhagararira abagore batanga icyizere ku guteza imbere Ukwizigama no gushora imari

Rukundo Eroge

Bamwe mu bakandida depite bifuza guhagararira abagore mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ku myanya 30%, bazatorwamo batandatu bahagarariye Intara y’Amajyepfo, bizeza abatuye Akarere ka Huye ko mu gihe baba bagiriwe icyizere, kuzagira uruhare mu guteza imbere ubukungu mu baturage, by’umwihariko abagore, bushingiye ku kwizigamira no gushora imari haherewe ku kongerera imbaraga; abaturage bakarenga ku gukoresha ibimina bakajya mu bigo by’imari no kwita ku miryango ikaba ishingiro ry’iterambere.

Ibi aba bakandida depite babigarutseho ku wa 05 Nyakanga 2024 mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, ubwo bagezaga ku nteko itora imigabo n’imigambi yabo bazashyira mu bikorwa mu gihe baba bagiriwe icyizere.

Uwababyeyi Jeannette umwe mu bagore bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira ariko bacyizigamira cyane cyane mu bimina by’umwihariko abagore.

Agira ati “Kwizigamira mu bimina ni byiza bibafasha kwizigamira no kugurizanya, nzabegera twungurane ibitekerezo ku bijyanye no kwizigamira, nzakora ubuvugizi kwizigamira byorohe muve mu bimina mujye mubona inguzanyo ziciritse byoroshye mwashora mu bikorwa by’iterambere, mwiteze imbere, muteze imbere n’igihugu.”

Muberarugo Sophie na we wiyamamaza, avuga ko yerekeje umutima ku rugo, ku muryango ntabwo twatera imbere tudahereye mu miryango.

Agira ati “Ni mungirira icyizere nzafatanya n’abandi kugenzura imikoreshere y’umutungo wa leta, nzashyigikira icyo ari cyo cyose cyateza imbere umuryango. Nzajya mbasura dufatanye ibikorwa by’iterambere.”

Abagize inteko itora bavuga ko basobanukiwe imigabo n’imigambi y’abakandida bazatora bazi abo batora n’ibyo bifuza kuzabagezaho, gusa na bo bavuga ko hari icyo babatuma.

Niragire Josiane wo mu murenge wa Rwaniro agira ati “Nibatorwa bazakomeze kutwegera n’ibyo bavuze bazabishyire mu bikorwa, ntiduheruke babitubwira. I Shyunga icyo twabatuma dukeneye amashuri y’incuke cyane n’amazi. Turabasaba kuzadukorera ubuvugizi nibatorwa natwe dukomeze gutera imbere.”

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu ntara y’Amajyepfo, Nduwimana Pacifique, avuga ko kugeza ubu ibikorwa byo kwiyamamaza bigenda neza, asaba abakandida gukomeza kwitwara neza.

Agira ati “Urabona ko bishimishije uko twabiteganyaga ni ko byagenze. Bakomeze bitware neza ntawe usiba, bakomeze bakorane neza n’ubuyobozi. Inteko itora na bo bakomeze kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza batege amatwi neza nta muvundo.”

Kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Kamena bikazarangira ku wa 13 Nyakanga 2024. Mu ntara y’amajyepfo hari kwiyamamaza abagore 60 bazatorwamo abazahagararira iyi ntara mu nteko Ishinga Amategeko.

Inteko itora ku bagore igizwe n’abagize Komite Nyobozi y’Urugaga rw’abagore kuva ku rwego rw’umudugudu kugera k’urw’igihugu, abagize Inama Njyana z’imirenge n’abagize Njyanama y’akarere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities