Abakakozi b’ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bifatanyije n’abafite ababo baguye muri ibyo bitaro bazize Jenoside, mu kwibuka abari abakozi b’ibi bitaro, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni umuhango wabaye ku wa 19 Gicurasi 2023 ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.
Mu butumwa butandukanye bwatangiwe ahongaho, abakozi ba CHUB biyemeje gukomeza gusigasira ubuzima bw’ababagana aho kububavutsa nk’uko muri Jenoside byagenze bamwe mu baganga bagatatira indahiro bakambura ubuzima bagenzi babo bakoranaga n’ababagana aho kubafasha kububungabunga.
Dr. Nkubito Pascal Umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’abagore avuga ko muri Jenoside habayeho icyuho n’igisebo, ariko kuri ubu hashyizwe imbaraga mu mitangire ya serivisi kugira ngo uje wese abagana ababonemo amakiriro.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, avuga ko nk’abakozi bo mu bitaro iyo bibutse Jenoside abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bongera kubona isomo ryo guha agaciro ubuzima no guha icyizere abaza babagana.
Ati “Abarwayi baza batugana batugirire icyizere ko baza kuhabonera ubuzima”.
Hon Senateri Uwizeyimana Evode wari umushyitsi mukuru yavuze ko nubwo amateka y’abanyarwa ashaririye icya mbere ari ugukomera ku bumwe bw’abanyarwanda.
Ati “Ikintu cya mbere gikomeye ni ugukomera ku bumwe bwacu nk’abanyarwanda. Icya kabiri ni uguhuza u Rwanda turimo n’u Rwanda ruri mu mitima yacu. Hari abantu bakiri mu Rwanda rwa cyera rwa hutu-tutsi, Nduga-cyiga. Duhuze u Rwanda turimo n’ururi mu mitima yacu! Mufite ubwenge n’ubushobozi bwo gutuma u Rwanda rurabagirana.”
Ibi bitaro mu rwego rwo gukomeza gufasha abarokotse Jenoside gutwaza no kwiyubaka buri mwaka kuva 2012 bitanga inka bikanavura abarokotse Jenoside n’abaturage muri rusange, aho kuri ubu inka zimaze gukomoka ku zatanzwe zigeze kuri 471 zatanzwe n’abakozi ba CHUB.











Rukundo Eroge
