Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego zitandukanye, Akarere ka Huye gashishikariza abangavu kudahishira no kutagirira ubwoba uwo ariwe wese, mu baba barabateye inda. Baba ababayaye n’abatwite ubu, bose basabwa kubimenyeshesha ababishinzwe babifashijwemo n’ababyeyi ba bo, bakarekarenganurwa.
Ibi, Ubuyobozi bw’Akarere bwabigarutseho mu kinagiro bwagiranye n’itangazamakuru, nk’uko mu bihe bitandukanye hagiye humvikana ikibazo cy’abangavu baterwa inda bagahisha abazibateye, kubera impamvu zitandukanye zirimo no gutinya abazibateye ndetse.
Umwe mu bangavu, utuye mu Mudugudu wa Kabeza, mu kagali ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma, avuga ko yatewe inda akiga mu mashuri abanza, agatinyuka kubivuga ariko ubuzima bwe n’umwana we ubu bukaba butameze neza.
Mw’ijwi ry’ikiniga,yagize ati “Natwise niga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, ndahangayika cyane, abantu bakanseka abandi bakanca intege, bakambaza ko inda ntwite nzayibyara; Ndashimira Mama yaramfashije. Uwanteye inda naramugaragaje, arafunze ntacyo amfasha mu kurera umwana. Kwiga mba numva ntazasubirayo, kuko sinabona uwo nsigira umwana, Mama aba ari gukora ibiraka. Ndashishikariza abangavu bagenzi banjye, kwirinda kwiteranya n’abantu bajya mu byo gukundana ari bato, bakifata batazahura n’ibibazo nk’ibyo mfite ubu, no kudahishira abo bagizi ba nabi, igihe bahuye n’ibibazo byo gutwita bakiri bato.”
Akomeza kandi asaba ababyeyi kugira abana inshuti zabo, bakabaganiriza ntibatwarwe n’imirimo gusa. Ndetse abakiri bato nabo bakwiye kwifata, bakirinda kujya mu rukundo imburagihe, kuko uwamwangirije ahaza ngo byitwaga ko bakundana.
Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ashishikariza abangavu kudahishira ababateye inda, kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Agira ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko, buri mwangavu wagira ikibazo, ajye atinyuka avuge uwamuteye iyo nda, akurikiranwe. Gusubiza aba bangavu mu buzima busanzwe bwo kwiga, biri kugenda bitanga umusaruro, n’abasigaye batinyuke.”
Nyuma yo kuganira n’abangavu batewe inda, basubijwe ku ishuri, ibirego 11 bimaze kubonerwa ibimebyetso naho 3 byashyikirijwe ubushinjacyaha. Muri aka Karere kandi harabarurwa abangavu 73 batewe inda, 53 ni bo basubijwe mu ishuri bakomeza amasomo, abadafite abo basigira abana bagashakirwa abakozi bo kubasigira mu gihe bagiye kwiga, nk’uko Ubuyobozi bubitangaza.
Ubuyobozi bwakomeje kwibutsa aba bangavu gutinyuka, nyuma y’aho mu Murenge wa Mbazi, w’aka Karere ka Huye, havuzwe Umupasiteri wateye umwangavu inda, agatera ubwoba umuryango we, ndetse kuri ubu akaba yarabuze atanafashije uwo yateye inda n’umwana yabyaye.
Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko itarenga 25.
Iri tegeko risobanura icyaha cyo gusambanya umwana, nka kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina aribyo: gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana, hagamijwe ishimishamubiri.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo gusambanya umwana, byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu, kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine, byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu, kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo iki cyaha cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine 14, nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.
Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine 14, ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani 18, asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri Tegeko.
Itegeko ryariho, ryasohotse mu mwaka wa 2012, ryateganyaga ko uhamwe n’icyaha cyo gusambanya abana ahanishwa igifungo cya burundu y’Umwihariko.
RUKUNDO Eroge