RUKUNDO Eroge
Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage -PSD (Parti Social Democrate) bo mu karere ka Huye basabwe kuzitabira amatora ku bwinshi guhera mu bihe byo kwiyamamaza kugeza mu matoro nyir’izina ndetse bagatora neza barangwa n’umutuzo.
Ibi aba barwanashyaka basaga 121 bari bitabiriye inama yo ku rwego rw’Akarere ka Huye (congress) ku wa 25 Gashyantare 2024 babisabwe na Hon. Niyonsenga Theodomir umuyobozi wa komite ishinzwe kugenzura umutungo n’imari by’ishyaka ku rwego rw’igihugu wari uhagarariye ubuyobozi bwa PSD.
Hon. Niyonsenga agira ati “Mukomeze umuco wo gukorera hamwe, wo kwitabira ibikorwa by’amatora byose uko bizaba bikurikiranye, wo gutegura neza, abakandida nibajya baza bajye basanga koko ari ubukwe bwateguwe, mubiteguranye urugwiro na demokarasi. Ikindi muzagire ubworoherane, ntimuzagire abo muhutaza cyangwa n’ubahutaje namwe mushake kwirwanaho, ahubwo hazabeho koroherana no guca bugufi. Igikorwa cy’amatora, mwese mufite inshingano zo kugisobanurira abanyarwanda nk’abanyapolitiki atari abanyamuryango ba PSD gusa.”
Muri iyi nama abarwanashyaka batanze ibitekerezo bizibandwaho n’umukandida ku mwanya wa Perezida yiyamamaza ndetse n’abadepite bizajya muri Manifesito nk’ibikorwa bizakorwa mu gihe baba batsinze.
Niyitegeka Emmanuel, umurwanashyaka wa PSD agira ati “nifuza ko abakandida bacu batowe bazashyira imbaraga mu kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi bukarushaho kujyana n’aho iterambere rigeze, nukora iyo mirimo bikaba byamubeshaho, adakuyemo ibyo arya mu rugo gusa, agasagurira n’amasoko, akiteza imbere abicyesha kuba umuhinzi mworozi.”
Mukamusana Josephine umurwanashyaka wo mu murenge wa Tumba agira ati “Aho ntuye mu mudugudu w’Urunana twahawe umuriro ariko dukeneye umuhanda wa Kaburimbo uduhuza na Gisagara, kuko harimo ibyondo byinshi cyane, abakandida bacu bazabidufashemo.”
Muri iyi nama hatowe abakandida 7 bazahagarira PSD mu karere ka Huye, bakwemezwa ku rwego rw’igihugu bakajya ku rutonde rw’ishyaka rw’abahatanira kuba abadepite. Hanatowe abayobozi 5 bazayobora PSD mu karere ka Huye mu myaka 5 muri komite nyobozi bayobowe Habimana Kizito ndetse n’abandi 3 muri Komite ngenzuzi.
Biteganyijwe ko hagati ya tariki 23 na 24 Werurwe 2024 ishyaka PSD rizakora Kongere ku rwego rw’igihugu (National congress) izitabirwa n’abarwanashyaka kuva ku bayobozi ba PSD ku rwego rw’umurenge aho bazatora umukadinda ku mwanya wa Perezida nibemeza ko bazamutanga ndetse bakanahitamo abazajya ku rutonde rw’abadepite 80 cyangwa hasi yabo.
Biteganyijwe ko amatora akomatanyije ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite azaba ku wa 15 Nyakanga 2024 aho kwiyamamaza ku bakandida bose bizatangira muri Kamena uyu mwaka.




