Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Abashinzwe imibereho myiza n’itembere begereye abaturage bahawe moto zo kubafasha mu kazi

Abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge igize akarere ka Huye uko ari 14 n’abakozi bashinzwe imibereho myiza, ubukungu n’iterambere ry’abaturage mu tugari bahawe moto zo kujya zibafasha mu ngendo bakora mu kazi kabo ka buri munsi, hagamijwe kurushaho kwegereza serivisi abaturage.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 25 Ukwakira 2023 mu karere ka Huye mu nama yahuje abayobozi mu ngeri zitandukanye.

Niyomucyesha Jeanne d’Arc, umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rusatira, avuga ko yahuraga n’imbogamizi nyinshi mu kugera ku bigo ashinzwe ariko ubu bikemutse.

Agira ati “Izi moto zigiye kudufasha mu bukangurambaga ku babyeyi ku byiza byo kujyana abana no kubagaburira ku mashuri. Mu murenge nkoreramo hari ibigo icyenda kubigeraho byangoraga nta moto. Ubu tugiye kurushaho gukora neza kuko tubonye uko tizajya tugenda bitworoheye.”

Habinshuti Syldio umukozi ushinzwe iterambere, ubukungu n’imibereho myiza mu ka gari ka Nyangazi, mu murenge wa Simbi, avuga ko kugera ku baturage no gukurakirana ibikorwa bya buri munsi aho umuturage ari byagoranaga.

Agira ati “Ni izindi mbaraga twungutse, tugiye kuzibyaza umusaruro. Turashimira intore izirusha intambwe n’Akarere kacu ka Huye. Nitanzeho urugero ngira imidugudu 10 kugera ku muturage ku gihe byangoraga ariko iyi nyoroshyangendo mbonye igiye kumfasha gucunga irondo mu gihe umuyobozi adahari, tukarushaho gukora neza.”  

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko byagaragaye ko abashinzwe iterambere nabo bacyeneye kwegera abaturage, asaba abayobozi bahawe moto kuba ku kazi no kurushaho kunoza ibyo bakora batanga serivisi nziza kandi yihuse.

Agira ati “Gushyira umuturage ku isonga bigaragare mu bikorwa, gukemurira umuturage ikibazo umusanze aho ari biroroha kuko ubona n’abaguha amakuru. Abashinzwe uburezi begere ku mashuri yose, dusaba abashinzwe uburezi nibura kugera ku mashuri yose, tumenye ngo umwana yize, yariye, tubona Huye nk’igicumbi cy’uburezi ntacyatubuza guteza imbere uburezi.”

Akarere ka Huye kagizwe n’imirenge 14 igabanyijemo utugari 77 aho hari utugari tuba dufite imidugudu irenze itanu. Iki gikorwa cyo guha aba bakozi moto zo kubafasha mu ngendo kije gikurikira icyabanje mu minsi yashize cyo guha abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari nabo inyoroshyangendo.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.