Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Abaturage barakangurirwa kwaka inyemezabwishyu z’ibyo baguze

Abaturage bo mu karere ka Huye basabwa kugira ubushishozi n’amakenga mu kugura ibikoresha byakoze, bakibuka kwaka inyemezabwishyu, kugira ngo birinde kugura iby’ibyibano cyangwa se na bon go bafatwe nk’abajura igihe batagaragaza aho babikuye.

Ubukangurambaga bwabereye mu karere ka Huye ku wa 4 Kanama 2022, bukorwa n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), ku bufatanye na Polisi y’igihugu, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushijwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre, yasabye abaturage kurangwa n’ubushishozi bagacyenga mu gihe bagiye kugura igikorwaho cy’ikoranabuhanga ndetse bakanaka inyemezabwishyu kugira ngo hirindwe kugura ibikoresho by’ibyibano.

Yagize ati “Ikibazo cy’iyibwa ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga mu karere ka Huye cyarahagaragaye, hari abantu bagiye bafatwa mu bice bitandukanye by’akarere kacu bacyekwaho kwiba za mudasobwa, telefone nibindi. Buri muturage ugiye kugura igikoresho cy’ikoranabuhanga akenge, akigure ahantu hazwi kandi hizewe; yake n’inyemezabwishyu, kuko umuntu wese ashobora kuba igikoresho agiye kugura cyangwa kugurisha cyakoze cy’ikoranabuhanga ari icyibano. Habayeho ayo macyenga ubwo bujura bwacika.”

Yakomeje asaba abacuruzi b’inikoresho by’ikoranabuhanga byakoze (Injyamani) kurangwa n’ubunyangamugayo no gukunda igihugu, birinda kugura ibikoresho byavuye ku nsinga z’amashanyari zibwe cyangwa imiyoboro y’amazi yangijwe. Abasaba kudashaka inyungu z’ako kanya bagura ibyo bikoresho, ahubwo bakagaragaza ibyibwe kugira ngo hakomeze kubungabungwa ibikorwaremezo n’umutungo w’igihugu.

Nshimiyimana Innocent ukora akanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga aganira na Panorama yavuze ko ubu bukanguramba bwakozwe bugiye kubafasha byinshi nk’abacuruzi, ndetse n’itegeko rigiye kubarengera nk’abacuruzi bajya bagura Injyamani, kuko hari igihe babihomberamo nk’iyo umuntu agurishije igikoresho agashaka kukigurisha kabiri; ariko ubu ubwo bagiye kujya bandikwa bigiye kubafasha.

Iradukunda Revelien Umunyamategeko wa RICA yavuze ko iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyakozwe mu karere ka Huye kiri no mu gihugu hose mu rwego rwo gusobanura amabwiriza mashya aherutse gushyirwaho agenga icuruzwa ry’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoze.

Yakomeje avuga ko ko aya mabwiriza yashyizweho ari uko ubujura bw’ibikoresho bwari bukomeje kongera umurego, asaba buri wese gukomeza kuyasoma no kuyakurikiza.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yasabye abaturage kuba maso, abagura ibi bikoresho byakoze by’ikoranabuhanga bakandika neza imyirondoro y’abagurishije ibikoresho kugira ngo mu gihe babifatanwe bakazagaragaza abo babiguze batazitwa abafatantabikorwa mu bujura.

Amabwiriza agenga icuruzwa ry’ibikoresho by’amashabyarazi n’ibyikoranabuhanga byakoze yashyizweho ku itariki 07 Nyakanga 2022, nyuma yo kubarura ibirego by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bimaze kwibwa flat screens 123, amaradiyo 26, mudasobwa 139, telefone 636 n’insinga z’amashanyarazi meterero 21,461.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.