Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Huye: Abatuye Kinazi bemerewe kubakirwa ikigonderabuzima

Abatuye mu murenge wa Kinazi bagorwaga no kujya kwivuza kure bishimiye ko Minisiteri y’Ubuzima yabijeje kububakira Ikigonderabuzima.

Umurenge wa Kinazi ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Huye utagiraga Ikigonderabuzima.

Abatuye muri uyu murenge bavuga ko bahuraga n’ingorane nyinshi zirimo nko kutagira aho ababyeyi babyarira, abarwayi barembye babura aho barwarira n’ibindi.

Nambazimana Valentin wo muri uyu murenge yasobanuye ko bagiraga ibibazo byinshi mu gihe babaga bagiye kwivuza kuko byabasabaga gukora ingendo ndende.

Avuga ko bafite Poste de Sante imwe na yo usanga hari imiti imwe n’imwe idafite.

Yagize ati: « Turashimira Leta yacu nziza ituzirikanye. Twahuraga n’ibibazo byinshi muri uyu murenge, bamwe bajyaga kwivuza mu murenge wa Rusatira duturanye, abandi bakajya mu karere ka Nyanza. »

Hubatswe inzu y’ababyeyi

Abo muri uyu murenge bavuga ko kwegerezwa iki Kigonderabuzima bizabafasha kubona serivisi z’ubuzima hafi, ndetse bakaruhuka no kwirirwa batonze umurongo kuri Poste de Sante.

Uwitwa Gikundiro we yagize ati : « Kuba tuzajya twivuriza hafi yacu, hari serivisi  nyinshi n’abakozi benshi, bizadufasha kujya tubona uko tunakora indi mirimo. Kugira Ikigonderabuzima hafi yacu, tubyitezeho gucyemura ikibazo cy’ababyeyi bajyaga kubyarira kure. Ni igisubizo kandi ku baturage bajyaga gufata imiti y’indwara zitandura ndetse n’abifuza kuboneza urubyaro “.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yemereye  aba baturage bo mu karere ka Huye iki Kigonderabuzima, abasaba kurushaho kugira isuku no kwitabira gahunda zose zigamije ko bagira ubuzima bwiza. Bitabira gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza kuko ari ingirakamaro.

Ishami ry’ubuzima mu karere ka Huye ritangaza ko imirimo yo kubaka Ikigonderabuzima cya Kinazi yatangiye. Ubu hamaze kubakwa inzu y’ababyeyi bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira iki kigonderabuzima cyuzuye, abaturage baratangiye kucyivurizamo.

Umurenge wa Kinazi utuwe n’abaturage 32,687, ufite utugari dutanu ukaba wari ufite poste de sante 1 iri mu kagari ka Sazange.

RUKUNDO EROGE

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.