Abacuruzi bo mu karere ka Huye basaba ko bahugurwa kuri porogaramu y’ikoranabuhanga itangirwaho amasoko ya leta “UMUCYO”, kuko abenshi muri bo usanga batazi kuyikoresha, bityo bikaba byatuma babura amahirwe yo gupiganira amasoko
Uburyo bwo gutanga amasoko ya leta binyuze muri porogaramu yitwa UMUCYO “e-procurement” ni uburyo bwo gupiganirwa amasoko ya leta hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ itumanaho rya interineti.
Kugira ngo rwiyemezamirimo abashe gupiganirwa aya masoko ni uko agomba kuba afite mudasobwa ye irimo iyi porogaramu itangwa n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amasoko ya Leta -RPPA
Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bo mu karere ka Huye bavuga ko gupiganira amasoko bisigaye bibagora bitewe n’uko bafite ubumenyi buke ku ikoreshwa ry’iyi porogaramu. Ibi ni ibitangazwa na Nduwumwami Jean Batiste rwiyemezamirimo wo mu karere ka Huye
Yagize ati: “Sisiteme ya e-procurement ntabwo ba Rwiyemezamirimo bose bo mu karere ka Huye tuzi kuyikoresha, byaba byiza ba rwiyemezamirimo twese tuhuguriwe Ibyiza by’iyi prorogaramu Umucyo bigaragara na none mu gihe cyo gufungura isoko.Mbere byasabaga ko ibitabobo by’isoko bifungurwa, abapiganwe bari aho, ubu bitakiri ngombwa kuko iyo isaha yo gufunga igeze, nyuma y’iinota 30 isoko rihira rifunguka kandi ba rwiyemezamirimo bose bapiganwe bakamenya abapiganwe ndetse n’ibyavuye mu biciro by’abapiganwe”
Ba rwiyemezamirimo bitabira gupiganira amasoko ya leta bakoresheje ikoranabuhanga rya interineti, bavuga ko iri koranabuhanga ryagabanyije ruswa yavugwaga mu itangwa ry’amasoko ya leta, kuko byakuyeho guhura imbonankubone kwa ba rwiyemezamirimo ndetse n’abashinze gutanga amasoko.
Kalisa yagizeati: “gutanga amasoko hifashishijwe ikoranabuhanga twarabyishimiye kuko ubu ibijyanye na ruswa yatangwaga bitakigaragara. Mbere byabagaho ko utanga igitabo cy’ipiganwa hanyuma abakozi bo mu masoko bakaba batanga amakuru ari mu gitabo watanze ku wundi rwiyemezamirimo, bigatuma utsindwa. Ubu ngubu byose tubikora online, kandi ntabwo iyo isaha yo gufunga igeze sisteme ihita yifunga, nyuma y’iminota mirongo itatu, sisiteme ihita igaragaza ibiciro by’abapiganwe kandi buri muntu akabasha kubibona”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, na we avuga ko ubu imitangire y’amasoko ya leta hifashijwe ikoranabuhanga byihutishijwe akazi, byongera ikizere hagati ya ba rwiyemezamirimo ndetse n’abakozi bashinzwe amasoko.
Agira ati “Byacyemuye ibijyanye no kudakurikiza amabwiriza, ubu hariho gukurikiza ingengabihe y’itagwa ry’amasoko, kwihutisha akazi ndetse byongereye ikizere hagati y’aba rwiyemezamirimo hagati ndetse n’abatanga amasoko. Byaggabanije uguhura kwa ba rwiyemezamirimo n’abatanga amasoko byashoboraga gukekwa ko habaho ibijyanye na ruswa ariko ubu aho gutanga amasoko biziye hakoreshejwe ikoranabuhanga ryitwa UMUCYO byongereye ikizere ku mpande zombie.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye yemeza kandi ko mbere itangwa ry’amasoko habagamo ibibazo bya ruswa n’akarengane ariko ko ubu buryo bwo gutanga amasoko hifashishijwe ikoranabuhanga bwarabikemuye,
Kuba bamwe muri ba rwiyemezamirimo bo mu karere ka Huye badafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’iyi porogaramu y’ikoranabuhanga itangirwaho amasoko ya leta, umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, avuga ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta bazakomeza gutanga amahugurwa ku ikoreshwa ry’ubu buryo bwo gupiganira amasoko ya leta bukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho rya interineti.
Kugeza ubu amasoko ya leta yo mu karere ka Huye atangirwa kuri porogaramu y’UMUCYO ni ayo ku rwego rw’akarere. Amasoko atangirwa ku rwego rw’imirenge azatangira gutangwa ku buryo bw’ikoranabuhanga guhera umwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2020-2021.
Safari Placide
