Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Huye: Barataka ibura rya gaz bavuga ko bakomanyirijwe n’abayibagemurira

Bamwe mu baturage n’abacuruzi ba Gaz, bo bice bitandukanye by’Akarere ka Huye, barataka ibura rya Gaz ikoreshwa mu guteka; aho bavuga ko bakomanyirijwe n’ab’i Kigali batakiyohereza, ngo bababwira ko Leta yagabanyije igiciro, na bo kuyohereza mu Ntara bikaba byabahenda. 

Nkeshimana Telesphole na Gwizimpundu Brigitte, bavuga ko nta gaz iri kuboneka, kuko n’aho ikiri, igiciro kirenze icyo RURA yatangaje.

Gwizimpundu yagize ati “Muri iyi minsi, kubona Gaz hano i Huye biragoye mwadukorera ubuvugizi ikaboneka. Twari twarabonye uko ducana tunabungabunga ibidukikije, ariko twabuze Gaz, n’aho ibonetse ubura icupa ryayo n’ubundi ugahendwa cyane.”

Bigirimana Bienvenu uzanzwe aranguza Gaz i Huye yavuze ko ntayo bafite, na bo bakaba barabuze iyo bacuruza, kandi iyo bahamagaye i Kigali ku bayibohererezaga, ngo bababwira ko kuyijyana mu Ntara ku giciro cyashyizweho byabahombya.

Yagize ati “Nta Gaz turi kubona yo gucuruza, ab’i Kigali ngo ntibayiduha kuko babihomberamo. Natwe ntacyo dufite cyo gukora, ni ugutegereza Leta ko hari icyo yakora tukongera kubona Gaz, abo mu Ntara tukabona n’icyo dukora abayikuragaho imibereho.”

Hari n’aabavuga ko hari bamwe muri aba bacuruzi, bafite gaz bakayigurisha iyo ku muntu ubabaha amafaranga menshi, n’ubwo bo bavuga ko yashize. 

Station ya essance inacuruza gaz muri aka Karere ka Huye, yabwiye Panorama ko iyifite ariko hasigaye nke, ariko ikaba iyigurisha gusa ku muntu ufite icupa ryayo; mu gihe abandi bacuruzi bagurisha na buri mukiliya, yaba usanzwe agura gaz cyangwa ujya kuyikoresha ari ubwa mbere, iyi ni imwe mu mpamvu iri gutuma kuyibona biba ingume.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ari ikibazo bagiye kugikurikirana byihuse, abaturage n’abacuruzi bose bakabona gaz. 

Yagize ati “Natwe aya makuru twayamenye, turashimira abaturage bayatanze. Ku bufatanye na RURA, turi kugikurikirana, tugiye no kuganira n’aba ‘suppliers’ batwoherereza gaz mu Ntara, bicyemuke. Ni uburenganzira bw’umuguzi kugura ku giciro cyashyizweho, nta makuru twamenye y’uko hari aburiza. Abaturage vuba barabona gaz.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, Dr NSABIMANA Ernest, yavuze ko mu Gihugu nta kibazo cya gaz gihari, ko hari itsinda riri gukurikirana buri kibazo cyerecyeranye na yo, ndetse ko vuba bigiye gukemuka.

Yagize ati “Ku ruhande rw’abacuruzi hakozwe itsinda ry’abantu batatu bacuruza gaz, ibibazo byose bazabigaragaza. Hari no kuganira uburyo ntan’umwe wahomba kandi n’abaturage bose bakabona gaz, kuko hashyizweho itsinda riri kubikurikirana mu Gihugu hose. Nta kibazo cya gaz gihari, mu Gihugu Gaz irahari.”

Ikibazo cy’ibura rya Gaz mu Karere ka Huye, kigaragaye nyuma y’aho Leta itangaje ko ikiro cya gaz kigomba kugura amafaranga 1269 y’u Rwanda, hose mu Gihugu. Aba bari kubura gaz, mu gihe yari imaze kuba uburyo bukoreshwa n’abatari bacye, mu guteka babungabunga isuku ndetse n’ibidukikije. 

Rukundo Eroge

1 Comment

1 Comment

  1. UYISABA Pascaline

    January 5, 2022 at 15:46

    Iyi nkuru ni nziza twizeye ko bigiye gukurikiranwa gaz zikaboneka ku giciro kiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities