Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Barishimira imibereho myiza bakesha amatafari agezweho babumba

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Huye mu mirenge wa Tumba bibumbiye muri koperative ibumba ikanacuruza amatafari ya kijyambere “Ingoro ihuje ababyeyi” ihuriyemo abagore bibana yahuguwe n’umushinga SKAT Consulting Rwanda. Aya matafari amaze kubahindurira ubuzima ugereranyije nuko babagaho mbere babumba amatafari asanzwe.

Ibi aba babyeyi babitangarije Panorama ku wa 13 Gicurasi 2022, ubwo mu karere ka Huye hatahagwa hakanashyirizwa ku mugaragaro inzu ntangamakuru ku matafari agezweho, yubatswe ku bufanye bw’Akarere ka Huye, Rwanda Housing Authority na SKAT Consulting Rwanda ku nkunga ya Leta y’Ubusuwisi, ubwo nabo basurwaga nk’ababumba aya matafari.

Niyomana Jacqueline umwe mu banyamuryango b’iyi koperative “Ingoro ihuje ababyeyi”, yavuze ko kuri ubu abayeho neza we na bagenzi be bafatanya kubumba aya matafari n’abana babo, kuko iyo bagurishije aya matafari babasha kubonamo amafaranga yo gukoresha mu byo bakenera by’ibanze no gutanga Mituweli bakanakora n’indi mishinga yo kubateza imbere babikesha amatafari babumba.

Mukashyaka Liberatha, Umuyobozi w’iyi koperative “Ingoro ihuje ababyeyi” yavuze ko bishimira aho bageze we na bagenzi be, asaba buri wese waba ushaka gukora uyu mushinga kubegera bakamuha inama bakanamusobanurira uko bikorwa na we agakora akiteza imbere.

Yagize ati “Turishimira aho tugeze mu myaka itanu ishize tubumba amatafari mu buryo bwa kijyambere kandi n’imbereho yacu imeze neza no kubona ibyo dukenera by’ibanze ntibikitugora kandi n’indi mishinga y’iterambere turayikora.”

Yakomeje avuga ko imbogamizi bagifite ari uko abanyehuye batari basobanukirwa ibyo aya matafari ya kijyambere, kuko kuri ubu nta mukiriya wo mu karere ka Huye bajya babona uretse ab’i Kigali n’Iburasirazuba, asaba abanyehuye kubayoboka kuko aya matafari afasha kandi anarondereza sima kurusha andi asanzwe.

Munyamahoro Emmanuel, Umujyanana mu by’umutungo mu mushinga SKAT Consulting Rwanda wubatse iyi nzu ntangamakuru unatanga amahugurwa ku babumba aya matafiri ya kijyambere, yavuze ko iyi nzu yubatswe kugira ngo abantu babone amakuru ku matafari ashobora kuboneka mu ibumba riboneka muri Huye, mu gihe iri koranabuhanga ryo kubumba amatafari byatanga ibikoresho byo kubaka byinshi ndetse na sima zo kubumba Block Cement zitumizwa hanze zikagabanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste, yavuze ko iyi nzu izajya ifasha akarere kwigisha byoroshye no mu gihe akarere kaganira n’abagiye kubaka no kurushaho gusabanukirwa byoroshye uko umuntu yakubaka neza kandi ku butaka buto kuko butaguka.

Yakomeje avuga ko mu gihe benshi baba bitabiriye gukoresha aya matafari, byarushaho gutanga akazi ku baturage ndetse n’inyubako nziza, kuko aya matafari atagombera guterwa ibishahuro kandi ikaba ari inzu nziza.

Kuri ubu mu karere ka Huye hamaze guhugurwa abasaga 100 mu byiciro bitandukanye na SKAT ku kubumba amatafari ya kijyambere aho iyi koperative “Ingoro ihuje ababyeyi” mu myaka 13 imaze, itanu iyimaze ibumba amatafiri ya kijyambere aho hari n’urundi ruganda rugiye gutangira mu munsi mike.

Kuri ubu itafari rya kijyambere rigura amafaranga y’u Rwanda 80 naho irisanzwe rikagura 40.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.