Chorale Ijuru imaze imyaka 33 mu murimo w’iyogezabutumwa, ikaba inakomeje guharanira iterambere mu butumwa bwiza. Ni ‘Chorale’ ikorera uyu murimo muri Paruwasi Cathedrale ya Butare, kuva ku wa 3 Mata 1988.
Mu kiganiro kirambuye n’ubuyobozi bwa Chorale Ijuru burangajwe imbere na President, TUYISENGE Alphonse, bavuga amavu n’amavuko ya Chorale Ijuru, aho ijyeze kuri ubu ndetse naho yifuza kugera mu minsi iri imbere mu murimo w’ iyogezabutumwa . Chorale Ijuru ifite intego igira iti “Turangamiye ijuru ry’abahire”. Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi hafi 100, ariko abitabira bakabakaba 70 n’abaterankunga bahoraho 8.

Chorale Ijuru yatangijwe na Rutsindura Alphonse wari umwarimu w’umuziki muri Seminari Nto ya Karubanda, afatanyije na Kabandana Venant wabaye umuririmbyi n’umuterankunga wa mbere wayo. Ubu buyobozi buvuga ko iyi ‘Chorale’ yatangiye ifite abaririmbyi 41 b’abagabo gusa, nyuma iza kujyamo n’abagore hagati y’umwaka wa 1989 na 1990.
Chorale Ijuru nyuma y’uko ibayeho yaje kwibaruka umuryango CCL Ijuru (Cercle Culturel et de Loisirs), kuri ubu akaba ariwo ibarizwamo. Uyu muryango ufite intego yo guteza imbere umuco n’imyidagaduro; CCL Ijuru mbere ya Covid_19 wakoraga ibikorwa byinshi bitandukanye, byiganjemo gutegura ibitaramo n’imyidagaduro igamije umubano mwiza n’abandi baririmbyi ndetse n’abatari bo, mu bice bitandukanye. Ubuyobozi buvuga ko ibi bikorwa bizakomeza, icyorezo nikimara kugenza macye.
Umubitsi wa Chorale Ijuru, madamu Mutuyimana Jacqueline avuga ku bijyanye n’ubushobozi n’umutungo byabo, yavuze ko amafaranga ‘Chorale’ ikoresha ava mu misanzu y’abarimbyi n’abaterankunga ifite; yongeraho ko idahagije, kuko ngo hari ibikorwa bimwe na bimwe bakenera gukora ntibabone amikoro ahagije.
Agira ati “Ahandi ‘Chorale’ ijya ikura amafaranga ni mu kuririmba mu birori bitandukanye nk’ubukwe, imibatizo no mu bitaramo Covid_19 itaraza, ndetse no guherekeza abitabye Imana.”

Namahoro Janvier, umuyobozi ushinzwe indirimbo n’imiririmbire muri Chorale Ijuru (Directeur technique), avuga ko iyi ‘Chorale’ ifite indirimbo nyinshi iririmba mu bice bitandukanye bya Misa mu Kiliziya; ikagira indirimbo zihimbaza Imana mu ndimi z’amahanga ndetse n’izo mu buzima busanzwe iririmba mu bitaramo bitandukanye, kandi zikundwa n’abatari bacye.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko Chorale Ijuru yagiye iririmba indirimbo nyinshi zigakundwa ndetse zikanatsinda amarushanwa menshi atandukanye, by’umwihariko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibikorwa iyi ‘Charale’ ikora kandi bigira inyungu nyinshi ku bayikurikira ndetse n’Abakirisitu muri rusange, by’umwihariko kurushaho guhimbaza Imana no kwitagatifuza ku bitabira amasengesho, kwidagadura no gusabana muri rusange.
Nta gucika intege mu iyogezabutumwa
Ubuyobozi bwa Chorale Ijuru buvuga ko muri icyi gihe cya Covid_19 bahuye n’imbogamizi nyinshi, zakomye mu nkokora ibikorwa birimo nko kuba guhura byaragiye bihagarikwa cyangwa hakemererwa guhura abantu bacye; hakaba hari abaririmbyi batitabira bityo no gutanga imisanzu bikadindira kubatitabira, gusa ngo bashyize imbaraga mu kongera gusubukura ibikorwa byadindiye mu byo baba bateganyaga gukora.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Chorale Ijuru yapfushije abaririmbyi 31, buri mwaka habaho gutegura igikorwa cyo kubibuka.
Ubu buyobozi bwa ‘Chorale’ buvuga ko bufite intego nyinshi zitandukanye mu ngeri zose, ari mu mutungo, mu miririmbire no mu kongera abaririmbyi n’abaterankunga; kuko chorale bahora bafunguye amarembo. Ndetse bateganya gushaka ibikoresho byo gucuranga biri ku rwego rugezweho, bizatuma Chorale Ijuru ikora indirimbo nziza mu buryo bwose kandi nyinshi, iyogezabutumwa ryayo rikarushaho kwaguka.
Chorale Ijuru ibarizwamo abagabo 29 n’abagore 41 bitabira ibikorwa byayo mu buryo buhoraho, ikaba ifite indirimbo nyinshi zikunzwe nk’iyitwa ‘Tuzabyina neza’. Ni indirimbo zirimo iz’amajwi n’amashusho, ziboneka kuri YouTube Channel ya Chorale Ijuru ‘CCL Ijuru Butare’
RUKUNDO Eroge

Osile NDAHIMANA
October 2, 2021 at 13:48
Twishimiye ubutumwa Chorale Ijuru ikora nikomeze itere imbere maze abayigize n’abo ifasha bakomeze gutera imbere mu kwitagatifuza uko bwije n’uko bucyeye.
Vestine Mukeshimana
October 3, 2021 at 16:20
Ccl Ijuru nikomeze ibe urumuri ruboneshereza imitima y’abayigize, n’abafashwa n’ubutumwa itanga.