Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru zamamaza

Huye: CHUB yatangiye gusuzuma amaso abanyeshuri biga muri Kaminuza

Ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Butare (CHUB) byatangiye gusuzuma amaso abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’i Huye (UR-Huye).

Iki gikorwa cyatangiye guhera ku wa 11 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukwakira 2021, hagamijwe kuzirikana icyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitera ubuhumyi ku isi hose.

Umuyobozi wa CHUB, Dr. Ngarambe Christian, yasobanuye ko barimo gusuzuma abanyeshuri, ku buryo ababa bakeneye indorerwamo z’amaso bazafashwa kuzibona, mu rwego rwo kubungabunga amaso no kuyarinda ubuhumyi.

Amakuru dukesha KigaliToday avuga ko Impamvu y’iki cyumweru kiba buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira, ari  ukubera ko ngo byagaragaye ko ku isi hose, cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, hari abantu batari bakeya batabona neza, kandi abenshi bashobora kubirindwa.

Dr. Ngarambe yagize ati: “Ubu Isi ituwe n’abantu hafi miliyari 7,9. Abagera kuri miliyoni 43 muri bo ntibabona, naho miliyoni 295 ntibabona neza. Muri aba batabona neza, 90% batuye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Ariko urebye usanga 80% by’ibibazo bituma batabona neza ari ibishobora kuba byavurwa hifashishijwe imiti, indorerwamo…”

Avuga ko ari yo mpamvu y’ubu bukangurambaga buherekejwe n’isuzuma ry’abantu benshi, kugira ngo n’abagendana ibibazo by’indwara z’amaso zishobora kuganisha ku buhumyi zigaragare hakiri kare, bagirwe inama cyangwa se bahabwe ubuvuzi bukumira izo ndwara z’ubuhumyi.

Abanyeshuri bishimiye iki gikorwa

Abanyeshuri bazasuzumwa bikagaragara ko bafite ibibazo by’amaso bazajya kwa muganga, nyuma y’iki gikorwa, kugira ngo bazahabwe ubuvuzi bwimbitse.

Abanyeshuri bishimiye iyi serivisi, bakaba bizeye ko bizabafasha, cyane ko umurimo wo kwiga bakora utuma bifashisha amaso cyane, haba mu gusoma ibitabo cyangwa mu kwifashisha mudasobwa.

UWIMANA DONATHA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities