Ku wa 15 Nzeri 2023, mu karere ka Huye mu murenge wa Rwaniro habaye isiganwa ry’umukino w’amagare ku batarabigize umwuga, rigamije kuzenguruka uyu murenge. Hakozwe ubukangurambaga kuri Mituweli, isuku, guhinga uko bikwiye ahari ibisambu hose n’ibindi. Abasiganwa bakoze ibirometero 27.
Niyomucyesha Jean Claude wegukanye Tour de Rwaniro avuga ko yishimiye intsinzi yagezeho, agiye gukomeza gukora cyane kugira ngo impano ye ikomeze yaguke. Ashishiakariza abantu kurangwa n’isuku, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no guharanira kugira imibereho myiza.
Agira ati “Ndishimye, aya mafaranga mpembwe ngiye kuguramo irindi gare, iri rijye rimfasha mu myitozo, kuko nsanzwe ndi umunyonzi. Inama twagiriwe nzagerageza kuzikurikiza nko kwirinda ibiyobyabwenge nanashishikarize bagenzi ba njye nabo kubyirinda no kurangwa n’isuku.”
Tuyizere Epaphrodite, umukobwa umwe rukumbi witabiriye Tour de Rwaniro avuga ko ari iby’agaciro kuba yashobokye kwitabira isiganwa kandi agiye gukomeza kwizigama no kubahiriza amabwiriza n’inama zatuma agira ubuzima bwiza.
Agira ati “Nsanzwe ndi mu matsinda yo kwizigamira ya Care, amafaranga nahembwe nzayizigamira. Abakobwa bagenzi banjye bafite impano ntibakitinye bitabire amarushanwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko siporo ari ingirakamoro mu buzima bwa muntu, asaba abaturage kuyijyanisha n’isuku bakayigira umuco.
Agira ati “Isuku hose iturange, ihereye kuri njye, aho dutuye n’ibyo dukora byose. Ntitukagire isuku ari uko tugiye gusenga gusa. Mukomeze mwitabire guhinga, muri iki gihembwe cy’ihinga gitangiye ahari ibisambu hose hahingwe, twihaze mu biribwa, tugire isuku, dutange ubwisungane mu kwivuza, ahasigaye turuseho kubaho neza.”
Ku ruhande rw’abaturage b’umurenge wa Rwaniro, bishimiye iri siganwa ry’amagare biyemeza gukomeza gushyira mu bikorwa inama bahawe binyuze mu bukangurambaga ku ngingo zitandukanye bwakozwemo.
Iri siganwa ry’amagare “Tour de Rwaniro” ryitabiriwe n’abasiganwa basaga 47 barimo abahungu 45 n’umukobwa umwe. Ryegukanywe na Niyomucyesha Jean Claude ahembwa amafaranga 80,000, na ho bagenzi be bane bandi bagenda bahembwa bitewe n’imyanya bajemo kugeza ku icumi ba mbere.














Rukundo Eroge
