Koperative Intumwa za Huye, abanyamuryango bayo bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu bakoresheje amagare. Abayigize basaga 500 kandi biganjemo urubyiruko. Bamwe muri bo ntibazi gusoma no kwandika ariko kandi hari n’abakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Iyi Koperative ikorera mu murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye. Abanyamuryango bayo bagirwa inama yo kwitabira kwiga gusoma no kwandika ndetse no kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, kuko bibadindiza mu iterambere.
Ibi byagarutsweho mu nama y’inteko rusange y’iyi koperative Intumwa za Huye nk’imwe mu nzitizi iyi koperative ifite kugira ngo urusheho gukora neza no kubyarira umusaruro abayirimo.
Umuyobozi wa Koperative Intumwa za Huye, Umurerwa Emerance, avuga ko nka koperative bishimira aho bageze ariko hakiri imbogamizi y’abatwara abantu n’ibintu ku magare batazi gusoma no kwandika ndetse n’abagikoresha ibiyobyabwenge.
Agira ati “Turishimira ko twabashije gushyirahamwe muri koperative, ariko turacyafite ikibazo cy’imyumvire, amasaha make y’akazi ku batwara amagare, abatazi gusoma no kwandika na bake bagikoresha ibiyobyabwenge. Dufite gahunda nyishi ntabwo twifuza ko dusubira inyuma twese dufatanyije tuzatera imbere.
Akomeza avuga ko hari umubare muni w’abatazi gusoma no kwandika, kandi kwiga amategeko y’umuhanda mu ishuri batangije bibagora. Abongabo bagiye gushyirirwaho gahunda yihariye bigishwe n’ubwo hari imbogamizi. Ati “Muri aba batazi gusoma no kwandika, harimo abatinya kwiga ngo baba badindira kandi barakuze.”
Ku kibazo cy’abanyonzi baba bakoresha ibiyobyabwenge, Umuyobozi wa Koperative Intumwa za Huye, avuga ko hari urutonde rwakozwe rw’abacyekwaho gukoresha ibiyobyabwenge. Ati “Hari umuryango wemeye ku baganiriza n’inzego za Leta hakaba harimo n’abigeze kuba i Mbazi mu kigo ngororamuco.”
Munyeshyaka Aphrodis umwe mu banyamuryango ba Koperative Intumwa za Huye, avuga ko kuba muri iyi koperative bimaze kumufasha mu kwiteza imbere mu myaka 15 ayimazemo.
Agira ati “Kuri ubu mfite amafaranga kuri konti, naguze ikibanza, nk’aya mafaranga baduhaye umuntu agura inkoko agaha abana amagi, imbogamizi dufite niyo amasaha yo kuva mu muhanda. Mfite intego zo gukomeza kwiteza imbere ngura umurima ngahinga.”
Sebanani Welcome, umukozi w’umurege wa Ngoma ushinzwe ishoramari no guteza imbere umurimo, avuga ko amakoperative agira uruhare mu iterambere, abaturage bakomeze kwitabira kwishyira hamwe.
Agira ati “Turashimira iterambere iyi koperative imaze kugeraho, gushyirahamwe biteza imbere, dusaba amatsinda atandukanye kuba koperative, bagaharanira icyabateza imbere.”
Akomeza avuga ko koperative igizwe n’abantu baturuka mu turere dutandukanye, habaye harimo abatazi gusoma no kwandi baba atari abo muri Huye kuko muri ako karere bafite gahunda ihoraho yo kwigisha abatazi gusoma no kwandika binyuze mu masomero.
Ku bijyanye n’ababa bakoresha ibiyobyabwenge, avuga ko amakuru y’ababikoresha aba ari ayo muri koperative imbere, gusa abanyamuryango bajya baganirizwa kandi bizakomeza ku kwirinda ibiyobyabwenge haherewe ku bo bicyekwaho. Ati “Gusa hagize ufatwa abikoresha yabihanirwa n’amategeko kuko ari icyaha.”
Muri iyi nama y’inteko rusange ya koperative Intumwa za Huye habaye n’amatora aho ubuyobozi bwari buriho burangajwe imbere na Emerance Umurerwa bwasubiyeho hiyongeramo n’abandi bashya bacye.
Koperative Intumwa za Huye yatangiye mu 1995 ibona ubuzima gatozi mu 2021. Ifite abanyamuryango 560 biganjemo urubyiruko. Umutungo wayo ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 26 harimo isambu n’ishyamba. Kugira ngo winjire muri iyi koperative ugomba kuba ufite imyaka iri hejuru ya16 y’amavuko.



Rukundo Eroge
