Koperative y’abatwara abantu n’ibintu ku magare mu karere ka Huye, “Intumwa za Huye”, yatangije ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda, hagamijwe gufasha abantu kugira ubumenyi ku mikoreshereze y’umuhanda kandi rifashe mu kwiga gutwara imodoka..
Igikorwa cyo gufungura iri shuri cyabaye ku wa 05 Nzeri 2023 mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma, cyitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ubuyobozi bwa Polisi muri aka karere ndetse n’abanyamuryango b’iyi Koperative kuko na bo ari bamwe mu baziga muri iri shuri.
Ngerimbere Jean Claude umwe mu banyamuryango ba koperative Intumwa za Huye we yize amategeko y’umuhanda. Avuga ko ari ingenzi ku batwara amagare kumenya amategeko y’umuhanda, ashishikariza abanyamuryango kwihatira kwiga ndetse n’abakoresha umuhanda bose muri rusange, bakagira ubwo bumenyi.
Agira ati “Nanjye nize amategeko y’umuhanda, naje kuba umumotari ariko nashishikariza abari kunyoga kwiga, bakajya bakora bayazi, bakazatera n’indi ntabwe bakaba bava ku igare.”
Umuyobozi wa Koperative Intumwa za Huye, Umurerwa Emerence, avuga ko batekereje gushinga iri shuri nyuma yo kubona ko abatwara amagare benshi bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda, harimo n’iziterwa no kutamenya amategeko yawo.
Agira ati “Impanuka zari ziri kwiyongera cyane mu batwara amagare. Turashaka ko bazajya batwara ntibice amategeko kandi bakagerayo amahoro. Turi gushaka no kuzubaka auto ecole bakajya biga no gutwara ibindi binyabiziga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko iki gikorwa iyi koperative yakoze ari ingirakamaro, ashishikariza abanyamurango kuzitabira kwiga no gukomeza kwishyira hamwe bakarushako kugera kuri byinshi.
Agira ati “Mukomeze muharanire gutera imbere kurushaho, murangwa n’ubumwe no gukurikiza amatego y’umuhanda. Turashima akazi mukora.”
Si igikorwa cyo gufungura ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda iyi koperative Intumwa za Huye yakoze uyu munsi, gusa kuko yanahaye mu nyungu zayo abanyamuryango 536 amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bakomeze gukora biteze imbere, nibarwara cyangwa igihe haba hagize ugira impanuka babashe kwivuza.
Kuri ubu Koperative Intumwa za Huye igizwe n’abanyamuryango basaga 600, aho kugira ngo umunyamuryango yige amategeko y’umuhanda azajya yishyura ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000Frw) naho umuturage usanzwe akishyura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw).
Iyi Koperative kandi mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu badafite umurimo kuwubona izajya yigisha gutwara igare n’amategeko y’umuhanda, inafashe uwize kubona umushoramari wamuha igare atwara.
Gusobanukirwa amategeko yo mu muhanda ku batwara amagare bizafasha kugabanya impanuka zo mu muhanda.




Rukundo Eroge
