Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Kubakirwa Isarumara byabafashije guhindura ubuzima

Minisitiri Bayisenge asura abiteje imbere babikesheje isarumara bubakiwe na World Vision Rwanda

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye mu mirenge ya Simbi na Maraba batewe inkunga na World Vision Rwanda yo kubaka isarumara (Aterier) bavuga ko byabahinduriye ubuzima ubu bakaba bibeshejeho neza ibikenerwa by’ibanze mu buzima babasha kubibona.

Ibi aba baturage babitangarije Panorama ku wa 29 Werurwe 2023 ubwo Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yababwiraga agamije kureba ibikorwa biteza imbere imibereho y’umuryango byakozwe ku nkunga ya World vision Rwanda.

Nsengimana Daniel wafatanyije na mugenzi we gushinga iyi sarumara aza guterwa inkunga na World Vision Rwanda y’amafarango yo kugura ibikoresho yamufashije, ubu akaba abeshaho umuryango we.

Agira ati: “Kuri ubu mu rugo iwanjye mbayeho neza, nabashije no kugura akamoto, kandi hari n’abandi bantu benshi babasha gukorera muri iyi sarumara bakibeshaho. Turashima akarere kacu na World Vision”.

Uwera Marie Rose yavuze ko nk’umukobwa w’umubaji yishimira kuba abasha kwibonera ibyo akeneye ntawe ushobora kumushukisha ibintu, yabasha gukora akabona.

Agira ati: “Hari bamwe byatangaza babonye mbaye umubaji, gusa ubu maze kubimenyera kandi ndiguharanira gutera imbere kurushaho, nshishikariza na bagenzi banjye kwitinyuka bakaza mu myuga.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, asaba aba baturage bakorera muri iyi sarumara biganjemo urubyiruko, gukomeza gukora cyane baharanira iterambere, birinda ibishuko byabangiriza ejo hazaza, abakiri kwimenyereza umwuga ejo akazaba ari abakozi bakomeye.

Agira ati: “Mukomeze mushyire imbaraga mu kazi kanyu, muharanira kwiteza imbere mwe ubwanyu, imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange”.

Aba baturage batewe inkunga yo kubaka isarumara isaga 2,500,000Frw banahugurwa ku kwiteza imbere na World vision Rwanda muri gahunda yise “Kira wigire” aho ifite isomo ryitwa “Hinduka wigire”, ryigisha  kwizamira n’ibindi. Aho mu myaka itatu hamaze guhugurwa abasaga 1384, buri wese agahahwa 95,000Frw byo guheraho yifashisha.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities