Abaturage bo mu karere ka Huye barasabwa kwirinda gutsimbarara ku kuburana imanza mu nkiko ahubwo bakimakaza ubwumvikane mu gihe bagiranye ikibazo, kuko inkiko zirahenda, zitera ubukene kandi zikurura inzangano.
Ibi aba baturage babisabwe n’Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, ubwo yari mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma mu kagari ka Matyazo, hatangirizwa gahunda y’icyumweru cy’Urwego rw’Umuvunyi mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa hanakemurwa ibibazo bibishamikiyeho.
Umuvunyi mukuru wungirije agira ati “Mubane neza, mubane mu mahoro, ihihe havutse amakimbirane mubanze mwumvikane mbere yo kujya mu nkiko, kujya mu bunzi ni inzira ijya mu nkiko, abayobozi babegereye bajye babumvikanisha. Ntimukajye mu nkiko ngo nibyanga mubone kugaruka mu bayobozi ngo babumvikanishe. Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwose amakimbirane yakemuka, gusiragira mu nkiko bitera ubukene n’inzangano, mujye mwumvikana”.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre, avuga ko kwirukira mu manza zitari ngombwa rimwe na rimwe umuntu aburana n’ibintu bidafite agaciro kangana n’ibyo azatakaza mu gihe azaba aburana atari byiza.
Agira ati “Ntitwirukire mu nkiko, mureke ibibazo tujye tubicoca ibyananiranye abe aribyo tujyana mu nkiko, ntitukavuge ngo tuburane twemeze bagenzi bacu.”
Abaturage bo mu karere ka Huye basabwe kugabanya imanza bajyana mu nkiko mu gihe mu bihe bitandukanye inkiko zo mu Rwanda zagiye zigaragaza ko zifite umubare munini w’imanza bituma inyinshi muri zo zitinda kuburanishwa ntizihute uko bikwiye n’abaturage bakazihomberamo igihe bazikurikirana.
Leta y’u Rwanda muri iyi minsi nayo irashishikariza abaturage kwimakaza ubwumvikane kugira ngo ingano y’imanza zijya mu nkiko n’umubare w’abafungwa bitewe n’ibyaha bakoze bigabanuke.














Rukundo Eroge
