Mu karere ka Huye, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2021-2022, ku Bigo 50 by’amashuri yisumbuye birimo ibifite amashuri abanza abishamikiyeho n’Amashuri abanza agera ku 110 hasibiye abanyeshuri 1157.
Ni imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Ishami ry’Uburezi. Abanyeshuri basibiye mu mashuri abanza bangana na 899, mu mashuri yisumbuye hasibiye 258.
Mu ntangiriro z’ Ukwakira 2021, ni bwo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yatangaje umwanzuro wo gusibiza abanyeshuri batsinzwe ibizamini bya Leta birimo ibisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange.
Icyemezo cyo gusibiza abataratsinze neza gishingiye ku mwanzuro wa 10 w’umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, umwaka ushize wa 2020, urebana no ‘guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi’.
Bamwe mu banyeshuri bo mu karere ka Huye basibiye mu myaka itandukanye muri uyu mwaka w’amashuri biyemeje kwiga bashyizeho umwete.
Mu kiganiro n’abanyeshuri basibiye biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Butare Catholic, Uwamariya Louise wiga Ishami ry’ Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi wasibiye mu mwaka wa 5 avuga ko kuva yasibira abona hari ubumenyi arimo kugenda arushaho kunguka atari afite, atari no kugira.
Ati:” Ndabona gusibira hari icyo byamfashije. Ndimo guharanira kwiga nshyizeho umwete mbifashijwemo no gukora cyane ndetse no gukurikira mwarimu cyane mu gihe yigisha. Ngasubiramo ibyo twize, ibinaniye nkabaza bagenzi banjye kugira ngo nzabone impamyabumenyi nziza, ntongeye gusibira. Bagenzi banjye nabo bakomeze kwiga bashyizeho umwete”.
Ndikumana Augustin wasibiye mu mwaka wa kabiri yavuze ko nyuma yo kumenya ko azasibira, yacitse intege agashaka no kubireka ariko ubu arimo kubona akamaro kabyo.
Avuga ko arajwe ishinga no gukora cyane, ubutaha akazatsinda akaba ari nayo nama agira bagenzi be.
Abasibiye biga mu mashuri abanza, bavuga ko barimo gukora cyane kugira ngo bitazongera.
Umuyobozi wa G.S Butare Catholic Byiringiro Dany avuga ko ko uyu mwanzuro wo gusibiza abataratsinze neza, watangiye gutanga umusaruro.
Avuga ko kandi ugiye kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi buhabwa aba banyeshuri ndetse n’ubumenyi basohoka bafite.
Ati:” Umusaruro w’uyu mwanzuro watangiye kuboneka, urabona ko abanyeshuri barimo kwiga cyane baharanira kutazasibira. Ni byiza kuba uyu mwanzuro watangiye gukurikizwa, bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no gusohora abanyeshuri bashoboye ku isoko ry’umurimo mu ngeri zose”.
Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu karere ka Huye Muhire Protogene yavuze ko abana badakwiye guterwa impungenge no gusibizwa.
Abagira inama yo kurushaho kwiga bashyizeho umwete kandi ko n’abacitse intege bakava mu ishuri hari gukorwa ibishoboka byose bakagaruka kwiga.
Yagize ati:” Gusibiza abana batatsinze neza ni ingirakamaro kuko bituma umwana yumva neza ibyo yiga ndetse n’ibyo aziga imbere neza, akazanasohoka ashoboye ku isoko ry’umurimo”.
Yakomeje avuga ko hafashwe ingamba nyinshi ku bacitse intege zo gukomeza kwiga nyuma yo gusibizwa.
Izo ngamba zirimo ubukangurambaga bukorwa n’Abajyanama b’Uburezi n’Izindi Nzego no korohezwa kujya gusibira ahandi kubumva bafite ikimwaro cyo gusibira aho bize.
Yasabye abanyeshuri gukomeza kwiga bashyizeho umwete, bagaharanira kuba icyo bifuza kuba cyane ko iyo umuntu asibiye bitavuga ko ataziga ngo agere ahantu heza kuko abasibiye benshi ari abari mu myaka isoza ibyiciro bitandukanye bakwiye guharanira kubisoza neza.
RUKUNDO EROGE
