Rukundo Eroge
Ishaya riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu _PL (Parti Libéral), mu gikorwa cyo kwamaza umukandida watanzwe n’Umuryango FPR –Inkotanyi, Paul Kagame, ryashyigikiye n’abakandida depite ryifuza ko bazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, rivuga ko umukandida ryashyigikiye yageze kuri byinshi abanyarwanda bakwiye kongera kumutora kugira ngo umunyarwanda akomeze atere imbere, yishyire yizane.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Kamena 2024 mu karere ka Huye, gihuriza hamwe abarwanashyaka ba PL bo mu turere twa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru.
Umunyamabanga mukuru wa PL, Umuhire Adrie, avuga ko basaba abarwanashayaka babo gutora Paul Kagame n’abakandida depite batanzwe n’ishaya PL kugira ngo bazamufashe gukomeza guteza imbere abanyarwanda.
Agira ati “Hari byinshi Paul Kagame yagejeje ku banyarwaanda mu myaka ishize ayobora igihugu. Turabasaba kuzongera kumutora, buri munyarwanda wese agakomeza akagira uburenganzira mu gihugu. Muzatore kandi abadepite bahagarariye PL kugira ngo dukomeze kugira uruhare mu kubaka igihugu, umuturage agume ku isonga.”
Nzeyimana Cleophas umwe mu bari kwiyamamariza kuba bakandida depite bo mu isayaka PL, avuga ko icyamuteye imbaraga zo kujya muri PL no kwiyamamariza kuba umudepite ari uko iri shyaka rishyigikiye iterambere ry’abanyarwanda.
Agira ati “Nidutorwa tuzaharanira ko ibikorwa remezo bikomeza kwiyongera, ko uburezi burushaho gutera imbere, ubuvuzi, imibereho myiza y’umuturage irushaho kuba myiza ndetse na we abigizemo uruhare. Kandi tuzibanda ku gukomeza kwegera abaturage tukumva ibitekerezo byabo, akaba ari byo tujyana mu nteko.”
Bamwe mu barwanashyaka ba PL bitabirirye iki gikorwa bavuga ko basobanukiwe imigabo n’imigambi y’abakandida depite, gusa na bo hari ibyo babatuma mu gihe baba batowe bagakorerwa ubuvugizi.
Ntakirutimana Jean Paul agira ati “Badufasha kugabanya ibiciro ku masoko, urugero ibishyimbo byaruriye, batuvuganira ku bijyanye n’imisoro ku bakora imyuga yoroheje, abacuruza bagasora make na bo bagakatura ibiciro.”
Amatora akomatanyije y’abadepite n’ay’Umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 14 ku Banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari mu gihugu, ndetse na 16 Nyakanga 2024 ku byiciro byihariye birimo abahagarariye abagore (30%), urubyiruko n’abafite ubumuga.








Hakiza Elbert KEVIN
July 4, 2024 at 07:31
ariko Nyiramirimo Odeta aracyabaho mwa,HIGIRO PROSPER, MUGENZI JUSTIN
Hakiza Elbert KEVIN
July 4, 2024 at 07:29
PL ishyaka ryacu gusa nta kundi rigomba gukorana na RPF kuko intero ni imwe